× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni mama we cyangwa mukuru we? Benshi bari kwitiranya Pastor Julienne Kabanda na Jacky Flower

Category: Entertainment  »  9 January »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni mama we cyangwa mukuru we? Benshi bari kwitiranya Pastor Julienne Kabanda na Jacky Flower

Abantu batandukanye bakomeje kwitiranya Pastor Julienne Kabanda na Giraneza Jacky benshi bakunze kwita Jacky Flower.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08/01/2024 abantu batandukanye biriwe mu mpaka z’urudaca bitewe n’ifoto y’umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda, Pastor Julienne Kabanda n’iya Jacky Flower.

Ifotp ya Pastor Julienne Kabanda washinze ndetse akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Grace Room Ministry imaze kwamamara cyane mu Rwanda ku bwa benshi imaze guhindurira ubuzima ndetse n’iya Jacky Flower basigaye batazira "Umudabagizabakiriya" ahanini biturutse kuri serivisi nziza aha abakiriya be, ikomeje kuvugisha benshi.

Benshi batanze ibitekerezo ku ifoto z’aba bombi, bagaragaza ko babona ari umuntu umwe mu gihe abandi bavugaga ko uyu mushumba yaba ari umubyeyi cyangwa mukuru wa Jacky Flower.

Ubwo umunyamakuru wa Paradise yashyiraga iyi foto kuri status ye, umurizabageni umurerwa Nadia umusizi uzwiho ibihozo biriza abageni yabimburiye abandi agaragaza ko gutandukanya aba bombi ari ihurizo rikomeye. Yagize ati: "Ko mbona basa? Kuri njye ndabona ari umuntu umwe."

Umukobwa witwa Uwera Betty ubarizwa mu karere ka Bugesera nawe yavuze ko abona aba bombi nk’umuntu umwe, intero yahuriyeho na Mujawimana Clementine wagize ati: "Simbona se ari umuntu umwe"? Ni mu gihe "Byose birashoboka Aphrodice we yavuze ko ari umwana na Nyina.

Umukobwa witwa Loraine utuye ku Ruyenzi akaba azwiho kwitabira ibitaramo bikomeye by’umwihariko iby’amakorali yo muri kiriziya Gatorika birimo "I bweranganzo" cya Christus Regnat na Christmas Carols cya Korali de Kigali cyabaye kuwa 22/12/2024, yagize ati: "Bapfana kuba bakunda imituku. Icyakoza umwe yaba Mama wundi."

Uwizeyimana Eugenie uzwi ku izina rya Mama Maxime akaba n’umugore wa Ev Ahimana Pascal umwe mu bavugabutumwa bamaze kuba ibirangirire nawe yahamije ko aba bombi basa mu gihe Musangwa Eric we yavuzeko ari: "Umwana na Nyina".

Umuramyi Nathalie Solange More ubarizwa mu gihugu cy’u Bubirigi akaba azwi mu ndirimbo wacahe na "Waje uri umugisha ikunzwe cyane nawe yashimangiye ko ba bombi ari umwana na Nyina, ni ukuvuga ko Jacky Flower yaba ari umwana wa Pastor Julienne Kabanda.

Mahirwe Christella nawe yananiwe gutandukanya aba bombi, mu gihe Emelyne we yavuze ko aba bombi bavukana. Celine Niragire yagize ati: "Ndabona ari umuntu umwe".

Mu gihe aba bose bavuzwe haruguru abenshi bahurije ku kubabona nk’umuntu umwe, siko bimeze ku muramyi Muhoza Maombi wibera muri USA gusa kuri ubu akaba aguwe neza mu gihugu cy’u Rwanda.

Uyu muramyi yakunzwe mu ndirimbo "Amakamba" anahurira mu ndirimbo n’ibyamamare nka Patient Bizimana na Gentil Kipenzi. Maombi wagaragaye mu bitabiriye igitaramo cya Joyous Celebration yavuze ko aba bombi ntacyo bapfana, ibintu yahuriyeho na Antoinette Rehema uba muri Canada akaba ari umwe mu baramyi bakomeje guhesha icyubahiro ibendera rya Kristo mu mahanga.

Mu batanze ibitekerezo harimo n’umunyamakuru Ernest wa Goodrich TV wavuze ko umwe avuka i Gikondo mu gihe undi avuka i Burundi n’ubwo atabisobanuye neza.

Paradise yaganiriye na Jacky Flower washinze Ikigo cyitwa Jacky Flower Collective gicuruza indabo kikanambika abageni akaba na mushiki w’umuhanzi Mabano Eric (Mr Kagame), abajjjwe ku isano afitanye na Pastor Julienne Kabanda, yirinze kugira byinshi atangaza.

Mu mvugo yuje ubuhanga, yagize ati: "Urukundo nkunda uyu mushumba rushobora kuba intandaro yo kubona ko dusa". Gusa yongeyeho ko nawe akomeje kubibwirwa n’abatari bakeya barimo n’inshuti ze za bugufi.

Amakuru Paradise ifite ni uko Jacky Flower ari umukristo muri Grace Room Ministries, bityo abavuze ko Jacky na Pastor Julienne ari umwana na nyina baba bari mu kuri kuko Pastor Julienne ari umubyeyi wa Jacky Flower mu buryo bw’Umwuka.

Pastor Julienne Kabanda ni umwe mu bashumba bubashwe mu gihugu cy’u Rwanda. Uyu mushumba wahirimbaniye agaciro k’abagore mu kwamamaza ubutumwa bwiza akomeje gufatwa nk’icyitegerezo kuri benshi ahanini bitewe n’ubutumwa buremamo icyizere abamukurikira.

Ni umwe mu bantu bavuga rikijyana muri Gospel. Mu nyigisho atanga akunze kwibanda ku mugambi w’Imana ku buzima bw’umuntu akaba anashingira ku buhamya bwe bwite bw’uburyo yakiriye agakiza avuye mu kabyiniro.

Avuga ko ku munsi wakurikiye uwo yakiriyeho agakiza yumvise inkuru y’inshamugongo ivuga ko inshuti ze za hafi zaguye mu mpanuka y’imodoka ubwo zerekezaga mu karere ka Huye kubyina, mu gihe we yari amaze kuzihakanira akazibwira ko yamaze kwakira agakiza. Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu kwa 12/2023

Muri iki kiganiro, yavuze ko yakiriye agakiza, nyuma y’amasaha macye yari ashize avuye kuririmba mu kabyiniro ibizwi nka ’Karaoke’. Yasekeje benshi ubwo yavugaga ko yari umuhanga mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi.

Ati "N’ubu sindabireka, najyaga nsubiramo indirimbo z’abahanzi, kandi nari umuhanga. Hari umugabo watashye witwa Michael Jackson, nashoboraga kumusubiramo (kumwigana) ukagira ngo nta mbavu mfite.”

Yavuze ko asubiyemo indirimbo za Michael Jackson abantu batungurwa cyane, kuko yiganaga ijwi rye, ukagira ngo niwe neza neza!.

Yavuze ko muri iryo joro yari yafashije mu miririmbire umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo wari wataramiye muri ako kabyiniro, kandi ko mu gitondo bari bafite n’ikindi gitaramo bagombaga kuririmbamo.

Ijoro yakiriyemo agakiza, arisobanura nk’iridasanzwe mu buzima bwe, kuko yabonye Kristo wacunguye muntu. Anavuga ko icyo gihe yari yahawe amafaranga, afite umunezero w’ubuzima bw’ejo hazaza, byanatumye ahindura ingendo, kuko yumvaga ahagaze neza ku mufuko. Ati "Ndabyibuka neza natashye nahengamye."

Julienne yavuze ko yageze mu rugo ahagana saa cyenda z’ijoro, ku buryo yumvaga ari mu bundi buzima ariko bushingiye ku munezero w’iby’isi gusa!. Yavuze ko ubwo yari mu kabyiniro yumvise indirimbo ’Amazing Grace’ iguma muri we, yumva ukuntu igaruka ku ’bwiza butangaje bw’Imana’.

Yavuze ko ageze mu rugo mu ijoro yabuze ibitotsi, abona hafi Bibiliya atangira kuyisoma. Muri we, yashakaga kureba inkuru ya Abraham, ariko asanganirwa n’inkuru yo mu Ibyahishuwe 7:9 abona inkuru ivugwamo siyo ashaka, yongera kubumbura Bibiliya asoma ahagira hati "Kuri uwo munsi azatoranya ihene mu ntama."

Jacky Flower hamwe na Pastor Julienne Kabanda

Ibitekerezo binyuranye by’abavuze ku ifoto ya Pastor Julienne Kabanda na Jacky Flower

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.