× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umulisa Cynthia yatangaje itariki y’igitaramo cy’ i Burundi muri "Ni Yesu Christmas Celebration Festival"

Category: Artists  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Umulisa Cynthia yatangaje itariki y'igitaramo cy' i Burundi muri "Ni Yesu Christmas Celebration Festival"

Nyuma yo kumenyesha abakunzi b’indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana ko afite ibitaramo byo gusoza umwaka no gutangira undi, umuramyi Umulisa Cynthia yatangaje ahantu azahera.

U Burundi ni cyo gihugu azaheramo ariko ntazajya mu gihugu hose. Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru ku itariki 10/12/2023. Kizabera i Bujumbura/Narada Holly Church/Ngagara Q10 10EME AVENUE/MAISON HERITAGE.

Iki gitaramo kizatangira mu gitondo saa tatu (09:00 AM) kugera saa saba (13:00 PM), hacemo ikiruhuko cy’amasaha abiri, nimugoroba gihere saa kenda (15:00 PM) kugera saa kumi n’ebyiri (18:00 PM).

Nyuma azakomereza no mu bindi bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Kenya. Ni ibitaramo yise #NiYesuChristmasCelebrationFestival2023 bizabera mu bihugu 5 byo mu Karere "East Africa Tour".

Ambasaderi Umulisa Cynthia yagize ati: “Yesu Ashimwe cyane? Umunsi mwiza twibuka ni uwo twaherewemo agakiza gaturutse ku rukundo Imana yadukunze, ikaduha Umwana wayo w’ikinege ngo aducungure.

Reka dufatanye twishimire hamwe ubwo buntu twagiriwe. Niba hari inshuti cyangwa umuvandimwe wawe uherereye mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, mfasha umumenyeshe ko ku wa 10/12/2023 tuzataramana tugashima Imana yatwemereye kuba abavandimwe ba Yesu.

Nabifuza ko twajyana muhawe ikaze rwose. Kandi mudusengere bizagende neza. Murakoze cyane.”
Ushaka kuzajyana na we mu gihugu cy’u Burundi, wamwandikira kuri email: [email protected]. Instagram, Facebook na Twitter (X) izina akoresha ni Amb. Umulisa Cynthia cyangwa jamglobalevents.

Tariki ya 3 Ugushyingo 2023, mu kiganiro Umulisa Cynthia yagiranye na Paradise, yatangaje amakuru y’ibitaramo bikomeye cyane agiye gukorera mu bihugu hafi ya byose bigize Africa y’Iburasirazuba (EAST AFRICA).

Uyu munyarwandakazi usanzwe ukorera indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu Rwanda, afite indirimbo ebyiri zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Izo ndirimbo zirimo iyitwa "Ubutware" n’iyitwa "Ni Yesu", ziri ku rubuga rwa YouTube rwitwa Jam Global Music. Zimaze igihe gito zisohotse kandi imibare y’abazireba ikomeje kuzamuka.

Nk’uko yabitangaje, imwe muri izo ndirimbo yitwa "Ni Yesu" yasohoye ku itariki 08/08/2023, ni yo izaba ihagarariye izindi mu bitaramo ari gutegura yise "NI YESU CHRISTMAS CELEBRATION FESTIVAL 2023" bizazenguruka East Africa.

Umulisa Cynthia yatangaje ko ibi bitaramo bizatangira mbere ya Noheri, bikarangira Ubunani buvuyemo. Ari kubitegura afatanyije na Jam Global Music imufasha mu muziki we.

Ibitaramo bizaba mbere ya Noheri bizatangirira mu gihugu cy’u Burundi ku itariki ya 10/12/2023 bikomereze mu Rwanda ku itariki ya 16/12/2023 bisorezwe muri Uganda ku itariki ya 23/12/2023.

Ibizaba Noheri irangiye, bizatangirira muri Kenya ku itariki ya 30/12/2023 bisorezwe muri Tanzaniya ku itariki ya 07/01/2024. Cynthia wateguye ibi bitaramo afite impano itangaje ndetse yanaje mu bahembwe muri RSW Talent Hunt.

Cynthia Umulisa agiye guhera i Burundi mu bitaramo bizenguruka Akarere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.