Umukobwa wa Mama Paccy waririmbye mu ndirimbo ze, agiye gukora ubukwe. Mama we yasabye inshuti n’abakunzi be kuzifatanya n’umuryango muri ibi byishimo.
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bambuzimpamvu Anastasie uzwi nka Mama Paccy ari kwitegura ubukwe bw’umukobwa we Pascaline D. Umutesi ugiye kurushinga na Bonheur Innocent Shyaka.
Mama Paccy waamamaye mu ndirimbo "Iratabara" n’izindi zitandukanye, yatumiye inshuti, abavandimwe n’abakunzi b’umuryango kuzifatanya na bo muri uwo munsi w’ibyishimo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mama Paccy yagize ati: “Muraho neza, ni Mama Paccy ubatumira mu bukwe bw’umukobwa wanjye Paccy. Muzaze dusangire ibyishimo. Murakoze, karibu.”
Nk’uko bigaragara ku butumire bwashyizwe hanze, umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa 1 Kanama 2026 Saa Tatu za mu gitondo (09h00) muri Kigali Parents Garden.
Nyuma yaho, abazaba bitabiriye bazakomereza mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana uteganyijwe Saa Munani z’amanywa (14h00) muri EENR Kanombe.
Ibirori byo kwiyakira no gusangira n’abatumirwa bizakomereza muri Kigali Parents Garden guhera Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba (17h00).
Pascaline D. Umutesi ni umwe mu bana ba Mama Paccy ndetse yigeze no kugaragara aririmbana na nyina mu ndirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana, ibintu byatumye amenyekana mu bakunzi b’uyu muhanzikazi.
Mama Paccy agiye kubona umukwe
UKO BYARI BIMEZE MU GUFATA IREMBO