× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Ezra Mpyisi yatabarutse - yari Umupasiteri ukuze kurusha abandi mu Rwanda

Category: Amakuru  »  27 January »  Jean d’Amour Habiyakare

Pastor Ezra Mpyisi yatabarutse - yari Umupasiteri ukuze kurusha abandi mu Rwanda

Pastor Ezira Mpyisi yavutse ku itariki 19 Gashyantare 1922, yitaba Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 nk’uko byemejwe n’umuryango we.

Ezira Mpyisi wari Pasiteri mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi atabarutse afite imyaka 102 (yaburagaho iminsi 23). Yavukiye mu Rwanda, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyanza, Ibwami ku Marembo y’u Rwanda.

Amashuri abanza yayize mu ishuri ry’Abadivantisite rya Rwamata Adventist School, ayisumbuye ayiga mu ishuri ry’Abamisiyonari ry’i Gitwe, mu myaka 12 yiga gusoma no kuvuga Igifaransa.

Kaminuza yayigiye muri Zimbabwe, abazungu ari bo bategeka. Ababiligi ni bo bari bamwoherejeyo. Ni we Mudivantisite wa mbere wo mu Rwanda, mu Burundi na Kongo wabonye bwa mbere icyangombwa cy’icyikiro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana (Theology).

Agize imyaka 29 yabaye Pasiteri, mu mwaka 1951, nyuma y’imyaka 2 ni ukuvuga mu mwaka wa 1953 yabaye Umumisiyoneri i Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Ubuzima bwe bwose yabubayemo ari umuvugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu aho yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa amaze gutanga, Pastor Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu mwaka wa 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

Pastor Mpyisi yitabye Imana nyuma y’ukwezi kurenga batangaje ko yatabarutse, kuko yari amaze igihe kigera ku mezi atandatu arwaye. Ku itariki 14 Ukuboza mu mwaka ushize wa 2023, amakuru y’ibihuha yaracicikanye avuga ko yapfuye ariko nyuma y’amasaha atagera ku icumi aza kubinyomoza, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Muri icyo kiganiro cyanyuze kuri YouTube ya Ezira Mpyisi, ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Uwiringiyimana Patience, yatangaje ko ari muzima nubwo arwaye. Yagize ati : “Nange byangezeho, ndavuga nti ese mbibonye ko naba nduhutse. Navuze nti iyaba impamo.

Ariko abakunzi bange ntibashaka ko mfa. Ariko ndababaye, amezi atandatu ndibwa. Noneho rero baravuga ngo nitabye Imana.Ndacyariho nimundebe nafunze n’ikaruvati.”

Kuri uyu munsi noneho bibaye impamo, Ezira Mpyisi wabaye Pasiteri yigisha abandi bapasiteri, wavugaga ko ari mu idini y’ukuri, mu nzira izamujyana mu Ijuru, ntakiri muzima. Pastor Ezra Mpyisi ari mu bashyize Bibiliya mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.