× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nigeria: Abapasiteri 23 bamaze kwicwa naho insengero zigera ku 200 zimaze gufungwa

Category: Amakuru  »  September 2023 »  KEFA Jacques

Nigeria: Abapasiteri 23 bamaze kwicwa naho insengero zigera ku 200 zimaze gufungwa

Guhera mu myaka 4 ishize leta ya Kaduna muri Nigeria yibasiwe n’ibitero byagabwaga ku baturage baho b’abakristu, bikabaviramo kwicwa, bamwe bagahunga ingo zabo.

Nk’uko byatangajwe n’uhagarariye ishyiramwe ry’abakristu muri iyo leta witwa Rev. Joseph Hayab, we ubwe yihamirije ko hamaze kwicwa abapasiteri bagera kuri 23 ndetse n’insengero zigera kuri 200 zimaze gufunga kuva mu myaka 4 ishize.

Ibi Rev. Hayab yabitangaje ubwo bari mu kiganiro hamwe na Commisioner of Police Musa Garba hamwe n’abandi bapasiteri nk’uko byatangajwe na Sahara Reporters. Iyi nama yari yateguwe mu rwego rwo kuganira ku bibazo byugarije umuryango mu gari w’abakristu batuye mu leta ya Kaduna.

“Hari umupasiteri washimuswe ku wa 8 Kanama, hari n’abakristu bagera kuri 215 bashimuswe n’udutsiko tw’abagizi ba nabi mu ishyamba ryitwa Birnin Gwari. Baracyariyo kugeza na n’ubu. Ndasaba ko ibi bibazo byagezwa ku nzego zose zifite icyo zabikoraho.” Rev. Hayaba Munko

Leta ya Kaduna ni imwe muri leta 6 zigize Amajyaruguru ya Nigeria, ikaba ari Leta yakunze kwibasigwa n’ibitero by’iterabwoba, byiganjemo gushimuta, kwica no gusenya insengero za gikristu guhera mu myaka 4. Hayab yavuze ko insengero 115 zafunzwe.

Yagize ati; “Iyo ugiye ahantu henshi muri Kaduna uzabona abapasiteri benshi babaye abantu basanzwe kuko insengero nyinshi zarafunzwe kubera ihohoterwa bahuraga nabyo.”

Muri raporo yagaragajwe na International Religous Freedom, ikorera muri America yo yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bukomeje kwigaragaza muri Kaduna bugira ingaruka ku bakristo ndetse n’aba Islam.

Kugeza ubu Guverinoma ya Nigeria yahakanye ko hari ubu bugizi bwa nabi bushingiye ku myizerere, ahubwo bagatsimbarara ngo mu kinyacumi gishize aba habayeho amakimbirane hagati y’abaturage baho, abahinzi bahanganira isoko.

Gusa nanone tugarutse ku byavuzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaza ko ubwo bwicanyi buhaba buba bwerekejwe ku bakristu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.