Miss Nishimwe Naomie nyuma y’igihe amenyesheje abamuzi ko afite ubukwe, we n’ugiye kumubera umugabo, Michael tesfay, batangaje itariki buzaberaho.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2024, Miss Nishimwe Naomie afatanyije n’umukunzi we bitegura kubana nk’umugabo n’umugore, Michael Tesfay wo muri Ethiopia ukoresha amazina ya Prophetic ku mbuga nkoranyambaga ze, bifashishije Instagram batangaje amagambo agira ati: “Tunejejwe no kubamenyesha ko itariki y’ubukwe yafashwe, si twe turose tuyibabwiye. Mube mwiteguye, kuko muzi ibyo ari byo. Ubutumire buri mu nzira.”
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Rwanda ku wa 17 Gashyantare 2024 mu bibazo yagendaga abazwa byerekeye ubuzima bwe bwite n’akazi akora, hiyongereyeho n’iby’urukundo rwe, birangira avuze ko mu Kuboza k’uyu mwaka wa 2024 ari bwo azakora ubukwe.
Icyo gihe yari yanze kuvuga itariki ya nyayo azakoreraho ubukwe, avuga ukwezi gusa. Ibindi bigendanye n’urukundo rwe ndetse n’ibindi bizagendana no gusezerana kwabo birimo aho ubukwe buzabera, avuga ko azagenda abitangaza gahoro gahoro.
Ubu rero itariki yamaze kumenyekana, kuko buzaba ku wa29 Ukuboza 2024. Igisigaye ni ukumenya ibindi bigendanye na byo, aho buzabera n’ibindi.
Ku wa Mbere tariki ya 1 Mutarama 2024, ni bwo Miss Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie yambitswe impeta n’umukunzi we Tesfay wo muri Ethiopia, bagaragaza ko biteguye kubana mu gihe gito.
Tesfay yashyize videwo ku rubuga rwe rwa Instagram imugaragaza yambika impeta Miss Naomie Nishimwe, arenzaho amagambo agira ati: “Ntegerezanyije amatsiko kuzamarana nawe ubuzima bwange bwose duhesha Imana icyubahiro, binyuze mu bumwe bwacu. Nishimwe Naomie tugiye gushyingirwa.”
Muri Mata 2022 ni bwo byatangiye kumenyekana ko aba bombi bari mu rukundo, cyane ko Miss Nishimwe Naomie atigeze abihisha, ahubwo yakomezaga kugaragaza amafoto bari kumwe, baza gushyira akadomo ku bihuha byari bikomeje kubavugwaho ubwo yasohoraga videwo ari kumwe n’umukunzi we basobanura uko bahuye. Ni videwo iri kuri YouTube channel ya Nishimwe Naomi MacKenzie.
Michael Tesfay uvuka muri muri Ethiopia, yatangiye kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2018 aje kwimenyereza umwuga w’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe cy’amezi ane.
Afite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda ku mpamvu z’akazi.
Nk’uko Michael Tesfay yabivuze, nibabana urugo rwabo ruzaba ruhesha Imana icyubahiro kuko Nishimwe Naomie aherutse kubatizwa mu mazi menshi we n’umuryango we, ibigaragaza ko asanzwe akunda Imana.
Miss Nishimwe Naomie n’umuryango we babatirijwe mu mazi menshi mu itorero rya Noble Family Church, riyobowe na Apôtre Mignonne Kabera ku Cyumweru, ku itariki 27 Werurwe 2022. Icyo gihe yabatirijwe hamwe na se, abavandimwe be bane babana mu itsinda ‘MacKenzies’ na nyirasenge. Mama wabo ni we wababereye ikiraro cyo kugera muri iri Torero.
Michael Tesfay bitegura kubana afite imyaka isaga 29 hafi 30, mu gihe Miss Nishimwe Naomi we afite imyaka 24 iri hafi kuzura 25. Amakuru bari basigaje gutangaza yari ay’umunsi nyirizina w’imihango yo gusaba no gukwa, gusezerana mu mategeko n’imbere y’Imana, ariko ubu na byo biri hafi nk’uko babitangaje.
Yavuze ko nabana na Tesfay bitazaba bisobanuye ko agiye kuva mu Rwanda ngo age gutura muri Etiyopiya, ahubwo azaba ahantu bitewe n’akazi ahafite. Nibiba ngombwa ko umuryango w’umugabo we umusaba gukuzaho inyinya nk’uko Meddy yabigenje, azakora igikwiriye. Muri iki gihugu bivugwa ko kugira inyinya bidakundwa cyane.