Iradukunda Melisa bakunze kwita Phiona agiye gukora ubukwe kuri uyu ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025. Arahindura irangamimerere ave mu ngaragu, abe yubatse urugo nk’uko yabyiyemeje.
Mu magambo meza aryoheye amatwi aboneka mu Byanditswe Byera baragira bati "Uwiteka ukiranuka mu nzira ze zose, ni umunyarukundo mu mirimo ye yose" Zaburi 145:17.
Iradukunda Melisa wabenze Satani, akabenguka Shalom afite ijwi ryiza, ni umwe mu baririmbyi b’inkingi za mwamba muri korali ya gatatu y’urubyiruko yitwa Leshemu, ibarizwa muri ADEPR Kamuhoza, muri Paruwase ya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa, Iradukunda Melisa n’umusore witwa Ahishakiye Jean Marie Viany bita Shalom, bazakomereza ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge hahoze hitwa mu Gakinjiro, abashumba bakabarambikaho ibiganza babasabira umugisha w’Imana.
Melisa ni umwe mu baririmbyi b’inkingi za mwamba muri Korali Leshemu. Iyi ni imwe mu ndirimbo zayo:
Fion wacu turagumda Kandi tukurinyuma Imana izakubakire Kandi uzabyare hungu na na kobwa
Fion wacu turagumda Kandi tukurinyuma Imana izakubakire Kandi uzabyare hungu na na kobwa