Ubukwe bwa Jimmy na Benitha bushobora kuzaza mu bukwe bwiza cyane mu 2023 nk’ubukwe bwanejeje cyane ababwitabiriye kandi bukaba bwari bubereye ijisho.
Jimmy Rubibi, Perezida wa Holy Entrance Ministries iri mu matsinda akunzwe cyane, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Benitha Furaha mu birori byabaye tariki 01 Mata 2023 kuri Mlimani Garden Rebero mu Mujyi wa Kigali. Basezeranije mu rusengero rwa EENR Kanombe.
Paradise Tv yari ihakubereye, aho twagufatiye amashusho y’uko byari bimeze. Kuri ubu nibwo hasohotse amafoto meza cyane y’ubu bukwe. Ni ibirori byari bibereye ijisho, Jimmy na Benitha bakaba barambariwe n’abasore b’ubukaka n’abakobwa b’uburanga barimo n’aba Miss.
Mbere y’uko bakora ubukwe, Jimmy yabwiye itangazamakuru ko Benitha "ni umukobwa w’umunyabwenge uri ’smart’. Ikindi ni umukristu, yari yujuje ibyo nashakaga byose nagenderagaho. Ni we mukobwa nabonaga ubyujuje 100%, byatumye mukunda, kandi nawe arankunda.”
Benitha aherutse gusoza amasomo ye ya Kaminuza mu bijyanye n’ubuzima, muri Grand Canyon University iherereye muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kwezi kwa Mata 2022 nibwo yasoje aya masomo. Bidahindutse, aba bombi bazajya gutura muri Amerika.
Holy Entrance Ministries ni Umuryango wa gikristo, ukora ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo ndetse n’ibikorwa by’urukundo. Ugizwe n’abakristo baturuka mu matorero atandukanye, kandi bazwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Umunyamibabaro’, ‘Aracyakora’, ‘Sinzahwema’ n’izindi nyinshi.
Uyu muryango usanzwe ufite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali, mu gihugu cya Kenya ndetse n’ishami rya Kayonza bafunguye ku mugaragaro ku wa 3 Ukwakira 2021. Ugizwe n’abaririmbyi b’abahanga cyane mu miririmbire, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko.
AMASHUSHO Y’UBUKWE BWA JIMMY & FURAHA
TAHA IBI BIRORI BINYUZE MU MAFOTO MEZA CYANE YAFASHWE KU MUNSI W’UBUKWE
Bakoze ubukwe bwiza cyane
Benitha yaminuje muri Amerika
Jimmy na Benitha buri umwe yahamije ko yifatiye umwanzuro wo gukunda mugenzi we