× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Muzahorana umugisha wacu - Rev. Alain Numa yifurije imfura ye Tamara Irakoze na Shy urugo ruhire

Category: Wedding  »  yesterday »  Jean D’Amour Habiyakare

Muzahorana umugisha wacu - Rev. Alain Numa yifurije imfura ye Tamara Irakoze na Shy urugo ruhire

Nyuma y’uko Tamara Irakoze Chelsea, imfura ya Rev. Alain Numa, yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Shy ku wa 25 Kamena 2025, uyu mukozi w’Imana yagaragaje ibyishimo anashimira Imana ku bw’uyu munsi w’amateka ku mwana we.

Mu butumwa bwuje urukundo n’ishimwe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rev. Alain Numa yagize ati: “Ineza kuri wowe mukobwa wanjye nkunda. Mbifurije ibyishimo byinshi mu rugendo rushya rw’urukundo mutangiye. Imana ibahe umugisha mu mubano wanyu mushya. Dushyigikiye ibyo mwiyemeje kandi muzahora mufite umugisha wacu. Turabakunda mwembi cyane!”

Uyu muryango uzwi mu murimo w’Imana, wakomeje gutera imbere mu buryo buhamye bw’umwuka, aho Tamara – umukobwa wa Rev. Numa – ari umuramyi wubashywe kandi akaba anakomeje amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tamara na Shy bari bamaze igihe bakundana mu buryo bwubaha Imana, urukundo rwabo rwubakiye ku ndangagaciro za Gikristo. Ibirori byabereye muri Amerika, aho Tamara asanzwe yiga, byari byujuje ibisabwa byose ngo Imana ibyishimire.

Rev. Numa, uzwi nk’umukozi wa MTN Rwanda, akaba n’umukozi w’Imana ukorera mu Itorero Guérison des Âmes riyobowe na Apôtre Sosthène Serukiza, asanzwe akomeye ku nshingano zo kurera no kuyobora umuryango we n’abamugana.

Uburyo yakiriye iki gikorwa cy’abana be, bwateye benshi kwibaza byinshi ku burere bwimbitse bwa Gikristo butangwa mu muryango wa Numa.

Alain Numa

Shy na Tamara

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.