× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhoza Anitha mu munyenga w’urukundo na Niyongira Albert

Category: Amakuru  »  8 hours ago »  Pastor Rugamba Erneste

Umuhoza Anitha mu munyenga w'urukundo na Niyongira Albert

Kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere, ni byo koko yabivuze kuva akiri urusoro mu nda ya nyina, inabishimangira akivuka ko izamuha umugisha kugeza imvi zibaye uruyenzi. Uwo ni Niyongira Albert ugiye kubana na Umuhoza Anitha.

Abasore n’abakobwa bagiye gutegura umushinga w’ubukwe, bakunze guhura bagahitamo imirongo y’Ijambo ry’Imana batazibagirwa kandi iryoheye amatwi y’abatumirwa. Anitha Umuhoza na Albert Niyongira batoranyije amagambo yanditse mu Gitabo cya Bibiliya Ntagatifu, mu Ivanjili ya Luka 1:37 hagira hati: “Kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”

Umuhoza Anitha ni umwari warezwe neza, akura yubaha bose. Yabyirutse akunda kubaha Imana. Yabengutswe n’umusore Niyongira Albert wamwitegereje igihe kirekire, amutoranya mu bihumbi n’ibihumbagiza by’abakobwa kugira ngo azamubere umuhoza, azahora amuhoza ku mutima ibihe byose, amubyarire abahungu n’abakobwa.

Nyuma ya Noheri y’umwaka wa 2025, aba bombi bari mu munyenga w’urukundo ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025, aho ababyeyi, inshuti n’abavandimwe n’imiryango bazaba babukereye bazabaherekeza kugira ngo basohoze icyo Imana yabavuzeho.

Niyongira Albert n’umukunzi we Umuhoza bamaze kuva mu byo amategeko asaba, basezeranye mu Murenge wa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi.

Umunsi w’ibirori nyir’izina birimo gusaba no gukwa n’igikorwa gihesha ababyeyi icyubahiro cyitwa kwambika umubyeyi ikamba ry’uburere bwiza uzabera muri Salle ya City West Gihundwe.

Nyuma y’iyi mihango bazakomereza mu Kiliziya ya Paruwasi Gatolika Marie Reine Gihundwe, aho umusaserodoti azabaha umugisha uzabasindagiza mu rugendo rw’ubuzima bw’urushako kugeza basazanye.

Niyongira Albert n’umukunzi we Umuhoza biteguye kurushinga mu Kuboza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.