Mu gihe benshi batangiye kubarira amasaha asigaye ku ntoki ngo bararamane n’umukobwa wabo Vumilia, arabatunguye "abatamo" indirimbo yo mu rurimi rw’igiswahili.
Umuhanzikazi mu itorero ry’abadventiste b’umunsi wa karindwi witegura gutaramira abankunzi be, Vumilia Mfitimana wamamaye mu ndirimbo "Nyigisha", yashyize hanze indirimbo nshya yahinduwe mu giswahili n’umutanzania.
Ni indirimbo yitwa "Nifundishe" ije ikurikira izindi zirimo zahabu yahaye abakunzi be mu bihe bitandukanye. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Sam Pro muri River Studio
Sam Pro, naho amashusho yayo akorwa na Eliel Filmz.
Ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo cye giteganijwe ku Isabato tariki ya 4. Gicurasi 2024. Ni igitaramo yise ’Nyigisha Live Concert’ gitegerejwe n’abantu benshi cyane by’umwihariko abo mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi.
Ni igitaramo yahurijemo abahanzi n’amakorari bakunzwe mu itorero ry’badventiste b’umunsi wa karindwi barimo Phanuel Bigirimana, Way of Hope choir, Korari Ababimbuzi, Intwari za Kristu, Muhimpundu benshi bakunze mu ndirimbo Ntacyo ngushinja n’abandi.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA VUMILIA