Umwaka wa 2026 haragaragara amaraso mashya y’abahanzikazi mu ruhando rw’umuziki, mu rwo abenshi bita indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).
Umuhanzikazi Uwimana Delphine, akaba na we yaje kugera ikirenge mu bamubanjirije afata nk’abakuru be, akaba afite inzozi zo kugera ku kigero cy’umuhanzikazi Liliane Kabaganza na Tonzi, ndetse n’abandi bamutanze muri uyu muziki b’igitsina gore.
Uwimana Delphine asengera muri ADEPR Kabuga, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Yinjiye mu ruhando rwa Gospel mu 2024, amaze gukora indirimbo eshatu z’amashusho n’imwe y’amajwi, akaba abitse n’izindi atarajyana aho batunganyiriza umuziki. Akaba ari umunyamasengesho utanga impanuro ku bageni, abo bita marraines.
Mu kiganiro na Paradise, Uwimana Delphine yadutangarije ko ameze nk’umwana muto w’uruhinja ugiteruwe mu myenda y’impinja, kera bitaga ibyahi.
Yagize ati: “Ndacyari uruhinja, ndacyari mu myenda y’impinja, nkeneye undera ngakura, nkarereshwa amata y’Umwuka Wera. Nubwo nta mwana wavuka ngo ahite afata ikijerikani ajye kuvoma. Ikindi, nta n’uvuka ngo ahite yuzura ingombyi.”
Uwimana Delphine afite inzozi zo kuvuga ubutumwa bwiza akabugeza kure hashoboka, nk’uko abandi babyeyi babigezeho, ati: “Inzozi zanjye ni ukugeza ubutumwa bwiza ku mpera z’isi binyuze mu bihangano byanjye, nkagera ku kigero cya Mama Kabaganza Liliane n’abandi.”
Uyu muhanzikazi akeneye amaboko ya bagenzi be b’abahanzi, n’abakunzi be n’abazaba abakunzi be, bajya kuri YouTube bagakurikira indirimbo amaze gusohora.
Uwimana Delphine Akura urugero kuri Kabaganza Liliane
Liliane Kabaganza, umwe mu bamama bafatirwaho urugero mu muziki wo kuramya Imana
Reba indirimbo Uwimana Delphine yise Gusenga kuri YouTube