× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhanzi Phocas Tuyizere wiyemerera ko yavumbuye ijwi rya 5 agambiriye kuzuzuza Stade Amahoro

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuhanzi Phocas Tuyizere wiyemerera ko yavumbuye ijwi rya 5 agambiriye kuzuzuza Stade Amahoro

Umuramyi Phocas Tuyizere afite indoto zikomeye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ibyo yadutangarije nabigeraho, azaba abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ubikoze.

Umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Tuyizere Phocas uhamya ko yavumbuye ijwi rya 5 yavuze ko afite intego ziremereye mu muziki bityo akaba ateganya ko mu gihe kizaza azategura igitaramo kiremereye akuzuza Stade Amahoro nk’uko Israel Mbonyi aherutse kuzuza inyubako ya BK Arena.

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na Paradise.rw. Muri iki kiganiro, Tuyizere Phocas yagize ati; "Mu by’ukuri ndashima Imana ikomeje kunshyigikira nkaba nkomeje kwaguka n’ubwo hakiri urugendo ariko mfite icyizere ko byose bizagenda neza. Nizeye ko inzozi zanjye mu muziki zose zizagerwaho kuko Imana nkorera ari inyembaraga".

Ibi byatumye tumubaza kuri Muzika ye ndetse tumubaza ishingiro ry’ibyiringiro bye.
Yakomeje agira ati: "Kuva mu mwaka wa 2012 nkora umuziki kandi sinigeze ncogora gukora n’ubwo ibicantege byari byinshi kuko umunsi ku wundi niko narushagaho kuzamuka mu miririmbire".

Yakomeje avuga ko icyo gihe abibwiraga ko bagafashe batangiye kubura abafana batangira kumugirira ishyari rikomeye. Yongeyeho ati: "Gusa ubu buhamya si ubwo kunsha intege ahubwo ni ubwo kunkomeza kandi ningira guhirwa k’Uwiteka nkabona abatera nkunga ndifuza kongera byinshi no guhindura byinshi muri Gospel music kandi nzafasha abaririmbyi bakiri hasi kuko nta mpano itambamo". Yanavuze ko nta njyana n’imwe yamunanira kuyiririmbamo.

Uyu muhanzi wiyemerera ko akijijwe yanavuze uko yavumbuye ijwi rya Gatanu. Ati" Benshi bazi ko mu kuririmba habaho amajwi 4 arko ni njye muririmbyi wenyine wabashije kuvumbura ijwi rya5 ryitwa PV (Phocas Vocal)."

Yakomeje abwira Paradise.rw ko iryo jwi rya 5 ryitwa PV ryatangiye gukoreshwa n’abaririmbyi baririmbana muri korali hakaba hari n’irindi rya 6 riri kugeragezwa kuva mu mwaka wa 2019.

Uyu muririmbyi yigeze kwitabira irushanwa ryo kuririmba aza no kuryegukana ubwo yari ku ishuri i Gisenyi rikaba ryari irushanwa ryahuje ibigo n’imirenge akaza guhagararira intara y’Iburengerazuba ku rwego rw’igihugu nk’uko yabitangarije Paradise.

Phocas yatangiye kuririmba akora indirimbo za Secular ubwo yari akiri mutoya. Mu mwaka wa 2012 ubwo yasozaga amashuri abanza nibwo yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Kuva ubwo, yahise atangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana atangira aririmba amakorasi. Yabashije kujya muri studio bwa mbere nyuma yo kwitabira irushanwa ryo kuririmba akaryegukana.

Kuri ubu amaze gukora indirimbo eshatu arizo: "Imirimo" aho avuga ko kubona itike yo kujya kuri studio byamusabye kujya gucukura "ubwiherero" tuwarete ku kigo cy’amashuri.

Nyuma yaje gukora indi ndirimbo yitwa "Tekereza" ikaba ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu kutibagirwa aho Imana yabakuye. Anaherutse gusohora indi yitwa "Ntabwoba bw’ibihe" ikaba ihumuriza abantu bose yuko ibi barimo bizashira.

Yavuze ko nyuma y’uko Israel Mbonyi yujuje inyubako ya BK Arena mu gitaramo cyiswe "Icyambu Live Concert", byamuteye ishyaka ryo kurushaho gukora nawe agatangira kuririmba indirimbo zanditse mu ndimi zitandukanye zirimo igiswahili.

Yatangaje ko yizera ko mu mwaka wa 2030 azakora igitaramo cy’akataraboneka akuzuza Stade Amahoro ishobora kuzaba yakira abantu ibihumbi 50 kandi kikitabirwa n’abanyacyubahiro barimo na Perezida wa Repuburika.

Phocas afite inzozi ziremereye mu muziki wa Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO ZA PHOCAS TUYIZERE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ndahamyako Ari mu bantu babereye Bazi kuririmba cyane Kd Yavumbuye Ijwi Rya5 Biciye mundito ze NB:Dukwiriye Kumusenjyera Akaguka Muburyo bw’umwuka No muburyo bwumubiri

Cyanditswe na: Nkunziza David  »   Kuwa 27/01/2024 03:56

Ububuhamya nukuri bitewe nuko muzi yatangiye kuriyisi ntamuntu ndabona ufitimpano nkawe ndamukunda cyane hzagire umuhanzi umwiteza amutumire mugitaramo cye cyizarangira cyibaye icya phocas uwiyumva azamutumire noneho

Cyanditswe na: nzabahimana jean d’amour   »   Kuwa 19/01/2024 15:26