× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhanzi NIDO "Nibakure Donata" ubyina nk’uwatorejwe mu ngangurarugo agarukanye indirimbo "Umubabaro"

Category: Artists  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuhanzi NIDO "Nibakure Donata" ubyina nk'uwatorejwe mu ngangurarugo agarukanye indirimbo "Umubabaro"

Umuhanzi Nibakure Donata ukoresha izina ry’ubuhanzi rya "NIDO" umwe mu bahanzi ba Gospel bazwiho gucinya umudiho, yageneye ihumure abakunzi be mu ndirimbo "Umubabaro" ikubiyemo ubutumwa mpamo.

Muri iyi ndirimbo ikoze nkiz’abadive, NIDO agaruka ku nkuru mpamo y’ibyo yiboneye ubwo yajyaga kwa muganga akahasanga abarwayi bababaye cyane.

Ati "Mperutse kujya kwa muganga nzi ko ari njye urembye ariko mpageze mpasanga abantu bababaye hari abagore batwite babuze ibise byo kubyara, hari abacitse amaguru kubera impanuka zo muri iyi si;

Hari abafite sonde zibafasha gusunika iminsi hari n’abandi bari bari muri bomboni abo nabo bategereje gukira cyangwa se gupfa". Asoza agira ati "Uko nguko umeze bishimire Imana."

Aganira na Paradise, NIDO yakomoje ku mvano yo guhimba iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa mpamo. Yagize ati "Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo" ni ukwibutsa buri muntu ngo anyurwe nuko ameze ndetse no guhumuriza abababaye.

Nibakure Donatha ni umuririmbyi watangiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuva mu buto bwe aho yaratangiriye umuhamagaro mu makorari atandukanye arimo Pathmos Choir yo mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Musha ubu ni mu rurembo rwa Huye itorero rya Musha Paroisse ya Save.

Yanaririmbye muri Korali Urumuri ibarizwa mu itorero rya Huye Paroisse Kinyamakara mu itorero rya ADEPR Murera. Mu mwaka wa 2018 ni bwo uyu muramyi yaje kugera ku nzozi ze yinjira muri studio atangira gukora indirimbo.

Kuri ubu NIDO amaze gusohora indirimbo nziza zakoze ku marangamutima ya benshi zirimo "Hoya Wirira", "Umushinga", "Igihe kimwe Yesu", "Imibabaro", "Nkunda imvugo yawe" n’izindi. Muri rusange, amaze gusohora indirimbo 20 z’amajwi ndetse n’indirimbo 6 z’amashusho.

Umwihariko wa NIDO

Uyu muririmbyi utarakunze kugaragara mu itangazamakuru ni umwe mu baririmbyi b’abahanga mu myandikire aho yandika yifashishije imvamutima ze bwite. Ibi bituma indirimbo asohoye isigara mu mitima y’abayumvise.

Azwiho guhumuriza abantu bicaye mu gikombe nshidikanyamana

Aha NIDO wagirango yararimo kwibutsa Imana amasezerano.

NIDO ni umubyinnyi w’umuhanga. Abyina nk’uwatorejwe mu itorero ry’ingangurarugo.

Ingangurarugo ni umutwe w’abana bakuranye n’umwami Kigali IV Rwabugiri atarimikwa akitwa Sezisoni.

Ni umubyinnyi w’umuhanga by’umwihariko mu njyana gakondo. Ni umuhanga mu gukaraga umubyimba wagira ngo yatorejewe mu itorero ry’ingangurarugo cyangwa mu rukari.

Nibakure Donata" NIDO" ni umuramyi utazi guhisha amarangamutima.

Nyuma y’iyi ndirimbo, aritegura gusohora amashusho y’indirimbo yitwa "Mission y’lmana"

Ryoherwa n’indirimbo’’Imibabaro’’.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.