Ashingiye mu Befeso 2:10, kuri uyu wa 18 Werurwe 2026, Pastor Christian Gisanura yasoje inyigisho yatangiye avuga ku muhamagaro w’umuntu n’intego y’ubuzima
“Kuko turi abo yaremye, ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.” (Abefeso 2:10)
Uyu murongo uduhishurira ukuri gukomeye ku buzima bw’umuntu: ko nta muntu wabayeho ku bw’impanuka. Turi abo Imana yaremye, kandi ntitwaremwe nta mpamvu.
Hari icyo yatekereje kuri buri wese, hari umurimo yateguye kera, kugira ngo tuwugenderemo. Ibi bitwereka intambwe eshatu z’ingenzi: kubaho nk’abaremwe n’Imana, kugira intego, no kugendera mu mirimo myiza.
Icya mbere, “turi abo yaremye.” Ibi bisobanura ko ubuzima bwacu bufite agaciro gakomeye. Ntituri ibisigazwa by’ibyabayeho, ahubwo turi igikorwa cy’umuremyi.
Iyo umuntu abyumvise, atangira kwiyubaha no kumenya ko afite inshingano yo kubaho mu buryo bufite umumaro. Imana ntiyaturemye ngo tubeho gusa, ahubwo yaduhaye ubushobozi, impano n’ubwenge bwo kugira icyo duhindura ku isi.
Icya kabiri, twaremewe “imirimo myiza.” Bivuze ko buri wese afite ikibazo yaje gukemura. Iyo ni yo ntego y’ubuzima bwe. Iyo atayibonye, ubuzima bwe bushobora kumera nk’ubutabaho neza, kuko igice cy’ingenzi kiba kituzuye.
Mu mateka, tubona abantu bagize uruhare rwihariye: hari abavukiye kuyobora, abandi kuvumbura, abandi gufasha abandi. Ibi bitwereka ko umugisha w’umuntu uri mu gikorwa cye. Iyo agikora neza, abona amahoro, ibisubizo n’umunezero.
Icya gatatu, “inzira Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.” Si umurimo w’umunsi umwe, ni urugendo rw’ubuzima bwose. Kugendera muri uwo murimo bisaba gahunda, icyerekezo kandi tugashyiramo n’imbaraga.
Umuntu akwiriye kwibaza ati: “Ni iki nagezeho? Ni iki ngomba kugeraho mu gihe kiri imbere?” Nk’uko igihugu kigira gahunda y’iterambere, n’umuntu ku giti cye akwiriye kugira umugambi usobanutse. Gushyiraho intego, kugena ibihembwe byo kuzigeraho, no kwisuzuma buri gihe ni byo bituma umuntu agera ku ntego ye.
Ariko kandi, kwizera nyakuri si amagambo gusa, ni ibikorwa. Niba umuntu yizeye kugera ku kintu, akwiriye kugikorera. Imana ntikora ibitangaza byo guha umuntu ibyo atakoreye, ahubwo imuha imbaraga zo gukora no gutsinda. Ibi bisobanura ko umugisha ujyana n’umuhate n’umurimo.
Nanone, intego yacu igomba kurenga inyungu zacu bwite. Hari urutonde rukwiye gukurikizwa: inyungu z’Imana zirabanza, iz’abantu zikaza, hanyuma izawe zikaza ku mwanya wa gatatu. Iyo umuntu akemuye ikibazo cy’abandi, Imana irishima, abo bantu bakishima, na we akabona umunezero. Ibi bituma ubuzima bwe bugira umumaro nyakuri.
Umuhamagaro rero si uwo mu rusengero gusa, ahubwo ni uwo mu buzima bwa buri munsi. Umuntu ukora inkweto ku muhanda, umuhinzi, umwarimu cyangwa umuhanzi, bose baba bafite amahirwe yo gukorera Imana mu byo bakora. Iyo akazi kawe kagira umumaro ku bandi kandi ukagakorana ubunyangamugayo, uba uri mu muhamagaro wawe.
Ku musozo, Pastor Christian Gisanura yagaragaje ko buri wese akwiriye kwibaza ati: “Ndi gukemura ikihe kibazo? Ubuzima bwanjye bufasha nde? Ese ibyo nkora bihesha Imana icyubahiro?”
Ibi bibazo ni byo biganisha ku gusobanukirwa intego y’ubuzima. Umuntu uzabasha kubisubiza neza, azagera aho avuga nk’uko byavuzwe na Yesu ubwo yasozaga umuhamagaro we ku isi ati: “Byose birarangiye,” kuko azaba yarasohoje ibyo yaremewe.