Umuramyi Bikorimana Emmanuel uzwi ku izina rya “Bikem wa Yesu” mu muziki, kuri ubu yiyunze n’abakunzi be nyuma y’iminsi yari amaze adasohora indirimbo.
Kuri ubu uyu muramyi yagarutse mu kibuga atagarutse imbokoboko dore ko yazanye umukuzo yise “Nyobora”. Ni indirimbo yasamiwe mu bicu n’abakunzi be nk’uko bigaragara mu bitekerezo byatanzwe n’abayirebye.
Ni indirimbo yumvikanamo amagambo ashishikariza abantu kuyoborwa n’Imana mu buzima bwa buri munsi. "Nyobora" ni indirimbo ye isanzwe ari hanze, ariko kuri ubu yayivuguruye ayongerera ibirungu anayikorera amashusho ari gutitiza satani.
Bikem wa Yesu ni umuramyi w’impano ibyibushye kandi ikomatanyije dore ko ari umuhanzi, umunyamakuru, umuvugabutumwa akaba na MC. Ni yo mpamvu twagize tuti: "Umudiho uva mu itako kuko yakoze indirimbo nziza ihimbitse rwose.
Bikem aterura agira ati: "Ndashaka kuyoborwa nawe mwami, ndashaka ko unjya imbere nkagukurikikira, kuko ngiye imbere ntaho nashyika, nungenda imbere nzagera iyo njya neza”. Akomeza asaba Imana kumuyobora ati: ”Nyobora ungeze iyo ngana, kuko niyoboye sinshyika”.
Ubwo yaganiraga na Paradise, Bikem yavuze ko imvano y’iyi ndirimbo, ari ugushishikariza abantu kuyoborwa n’Imana kuko bigoye kwiyobora ngo uzabashe gushyika mu bwami bw’ijuru.
Ati “Impamvu iyi ndirimbo nayise “Nyobora” naje gusanga muri uru rugendo rwo kujya mu ijuru, bibaye ari icyifuzo cy’umuntu ku giti cye gusa biragoye ko yabyishoboza, ndetse ni nako bimeze no mu buzima busanzwe tuba dukwiye gushyira Imana imbere mu byo dukora byose”.
Amakuru meza kandi atariho ivumbi ari buryohere abakunzi be nk’amata y’ingamiya ni uko hari uduseke turenze kamwe Bikem wa Yesu ateganyiriza abakunzi be muri uyu mwaka!!
Kamwe muri utu duseke ni igitaramo cy’indimburamabuye ateganya muri Nzeri 2024, amatariki n’aho kizabera akaba akiri ku gikumba cy’amasengesho kugira ngo ataziyobora dore ko azwiho kuyoboza Imana mu rugendo rwe.
Iyi ndirimbo "Nyobora" ni imwe mu ndirimbo zikoze neza mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu zasohotse muri iki cyumweru. Mu ijwi riremereye ry’indimburamabuye, uyu muramyi uririmba anicurangira yifashishije abaririmbyi b’abahanga bamufashije
kurangurura no kubyina iyi ndirimbo ikoze mu njyana ya Reggae.
Abajijwe icyo yasaba abakunzi be by’umwihariko, ndetse n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, Bikem wa Yesu yabasabye gukomeza gushyigikira abaririmbyi dore ko baba babakeneye mu buryo burenze bumwe .
Bikorimana Emmanuel ni umuramyi uvuka mu karere ka Rusizi mu muryango w’abana icumi, akaba avuga ko kuririmba yabitangiye ari umwana muto cyane, ndetse akaba avuka mu muryango w’abatambyi, dore ko ari umuhungu wa nyakwigendera Pastor Kanisius wabaye Umushumba mu itorero rya ADEPR mu karere ka Rusizi.
Se wa Bikem wa Yesu yari umwe mu bavugabutumwa bafite igikundiro n’amavuta aho yazengurutse mu bihugu bitandukanye abwiriza ubutumwa bwiza akanyuzamo akaririmba ari nawe soko y’impano za Bikem.
Iyi mpano yo kuririmba Bikem akaba ayihuriyeho na bamwe mu bana bavukana. Uyu muramyi kandi avukana n’umunyamakuru Joel Sengurebe akaba akorana n’abavandimwe be babiri ari bo Simeon na Israel.
Ikindi uyu muramyi ni umwarimu w’umuziki, akaba yigisha abantu gucuranga Guitar ndetse na Piano, aho avuga ko amaze gufasha abantu benshi cyane kumenya gucuranga ibyo bicurangisho.
Uyu musore iyo muganira akubwira ko umuziki ari igice kinini kigize ubuzima bwe, aho avuga ko intego nyamukuru afite ari ukwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo, abantu bakaha bakaronka ubugingo buhoraho.
Bikem agarutse mu mavuta mashya mu muziki yaherukagamo cyera
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NYOBORA" YA BIKEM WA YESU
We’re happy for bikem wa Yesu nabantu be