Muri Leta ya California, umubyeyi witwa Kelly Rowlett yagaragaje uburyo umwana we w’umukobwa w’imyaka 11 yafashwe nabi ku ishuri abitewe n’uko yari Umukirisitu, ibyatumye agana inkiko.
Ku ishuri yigagaho, abarimu babuzaga umukobwa we gusenga, bakamubuza n’igihe asabye ko yajya yisengera mbere yo kurya. Hari n’ubwo bamusebyaga imbere y’abandi banyeshuri, bavuga ko “gusenga atari iby’abana bafite ubwenge”.
Kelly yahisemo kwegera abunganizi mu by’amategeko, asaba ko umukobwa we yarindwa ihohoterwa rifitanye isano n’idini rye. Yatangaje ko ibyo yahisemo atari ukurengera gusa umwana we, ahubwo no kurengera abana bose bashobora kuzahura n’ibisa n’ibyo. Ku bufatanye na First Liberty Institute, yatanze ikirego cyibutsa ko uburenganzira bwo gusenga ari ubw’ibanze, kandi butagomba gupfukiranwa n’abashinzwe kwigisha.
Ubuyobozi bw’ishuri nyuma yo gushyirwaho igitutu bwemeye ko hari amahame yarenzweho, butangaza ko bugiye guhugura abarimu bayo kugira ngo ubwisanzure mu kwemera bwubahirizwe. Kelly Rowlett yavuze ko ari intambwe nziza, ariko asaba ko n’andi mashuri yakwigira kuri urwo rugero, kuko “nta mwana ugomba guhohoterwa ngo ni uko yemera Imana.”