Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye. (Zaburi 42:12)
Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro, no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe. Ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose. (1 Ingoma 29:11).
Iki cyanditswe cya kabiri kije nk’igisubizo gikomeza icya mbere.
Hari igihe nawe wahura n’ibihe bikurya kugeza aho uvuga uti "Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo?.
Ubaye uri umuntu ukiri muto mu Mwuka bikakubera inzira yoroshye yo gucumura. Kandi waba ukomeye mu Mwuka, nawe wasubiza umutima wawe uti "Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye".
Aho, usibye kuba wikomeje mu Mana, ahubwo uba unesheje satani n’icyaha, uba werekanye Imana ko uko byagenda kose uracyayizera kandi ukiyubakamo icyizere y’uko uko byagenda kose ntiwahemukira Imana yawe.
Impamvu zatuma witwara nk’abandi bose, zatuma wiba, utukana, usinda, usambana, usuzugura, urwana...ntizizabura.
Gusa kuba ugishikamye ku Mana n’uko Umwuka Wera yakoresha ijwi rimeze nk’uyu murongo wa kabiri utera umutima kuvuga ruti "Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro, no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe. Ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose", Ameeen.
Nawe tekereza ku magambo meza nk’aya. N’iki cyatuma uhemuka cyangwa ujya kure y’umuntu ukomeye nk’uyu. Cyane cyane ugukunda, kandi akakubera So wo mu Mwuka, yiteguye kukwambika ugukomera kwe no kugendana nawe ubuzima bwose.
Ujye wibuka ko ubuzima burahinduka, ntugomba kwemera guhora uhindukana nabwo, kuko uzahora uhinduka. Ukwiye kugira umurongo uhagararamo mu bihe bibi ndetse no mu byiza.
N’Imana yakugirira icyizere, ikaguha inshingano zikomeye, nabyo bikaguhesha ibyo ukeneye, ibyo wanyazwe ndetse n’ibijyanye n’inshingano uzaba wahawe muri iyi si, kuko ibyo ukeneye ubu n’ibyo uzakenera cyera n’ibye kandi ni nawe ubifite.
Rero nta kindi cyagushoboza guhagarara ushikamye, cyeretse Yesu wanesheje urupfu na kuzimu. Musabe kubana nawe iteka, uzabona ibyanditswe bihinduka ubuzima.
Shalom, Pastor Christian Gisanura