Amerika – Umubano w’abaririmbyi n’abacuranzi bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Nahumure Nyasafari na Mugunga Zakarie uzwi nka Nzungu Pianist, uri mu bikomeje kuvugisha benshi nyuma y’aho bivugwa ko bashobora kuba batandukanye burundu.
Aba bombi basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse no mu rusengero, bakaba bari bamaze imyaka irenga itatu babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bakundwaga cyane mu bitaramo by’indirimbo zihimbaza Imana n’ubuhamya batangaga mu buryo bwihariye.
Mu gihe gito gishize, inkuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko umubano w’abaririmbyi babiri babanaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika — Nahumure Nyasafari na Mugunga Zakarie, uzwi nka Nzungu — ushobora kuba wageze ku mpera. Ibi byakurikiye amafoto yasakaye, amagambo abikubiyemo, n’ubuhamya bwatanzwe n’impande zitandukanye.
Amakuru yatangiriye kuri status za WhatsApp za Nyasafari, aho yashyizeho ifoto y’umukobwa witwa Eva, uzwi ku mbuga nkoranyambaga, iriho amagambo agira ati: “Mwakire Muka Nzungu mushya! Impundu impundu, Eva wa Nzungu.”
Ibi byasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, urugero nka Kazungu Kaboss, wanditse ati: “Eva yatwaye Nzungu w’abandi.”
Mu butumwa Nyasafari yatanze, nk’uko biri kumvikana mu majwi ye nyakuri ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagize ati: “Namenye ko uwo mukobwa (Eva) avugana n’umugabo wanjye, umugabo akamuhamagara ku manywa n’ijoro, Saa Saba, bakavugana... Niba ashaka amahoro cyangwa intambara arabibona.”
Mu kindi kiganiro, yagize ati: “Ni njye Nyasafari umugore we wa mbere, wa nyawe. Ubu yaranyanze yamfashe nk’umwanda (w’abantu), uwo wundi yafashe ni we mugore we. Iyi ni yo herezo yanjye.”
Nyuma y’ibi byose, Nyasafari yaje kwandikira inshuti ze kuri WhatsApp ati: “Mbatangarije ko njye ntari umugore wa Nzungu, ahubwo umugore we Eva kuva kera ni we mugore we... Mwitegure kuba banabyarana umwana.”
Impamvu yatumye iyi nkuru ishimangirwa
Amakuru yagiye atangazwa ku mbuga nka Mulenge TV, Kazungu Kaboss na konti zitandukanye za Instagram, yagaragaje ko abari bashakanye bari bamaze imyaka igera kuri itatu babana muri Amerika. Bombi bafite impano zikomeye mu muziki wo kuramya Imana, aho Nzungu azwi cyane nk’umucuranzi wa piano.
Gusa kugeza ubu, nta tangazo ryemewe ryasohowe na Nzungu ku mugaragaro, uretse amakuru acicikana n’amagambo ya Nyasafari.
Inama ku mpande zombi: Icyo umugore n’umugabo bakora mu gihe urugo rwabo ruvuye ku murongo
Mu gihe urugo rumaze iminsi rugaragaramo ibibazo bikomeye bijyanye no kutizerana, gucana inyuma, cyangwa gutandukana kw’agateganyo cyangwa burundu, bombi – umugabo n’umugore – bagira uko babyitwaramo bishobora kububakira cyangwa kubasenya burundu.
Ku mugore waketse ko umugabo amuca inyuma
Ku ruhande rw’umugore, icy’ibanze ni uko agomba kwirinda kwihutira gufata ibyemezo bikomeye mu gihe amarangamutima ari hejuru. Nk’uko bivugwa na Dr. Gary Chapman, impuguke mu mibanire y’abashakanye akaba n’umwanditsi w’igitabo The Five Love Languages, "amarangamutima arababaza ariko ntakwiye kuyobora ibyemezo bihoraho." Akeneye guhumurizwa, kubona abantu b’inshuti bamuba hafi, no gushaka ahantu ho kwaturira amarangamutima ye hadashobora gutuma ahungabana birenze.
Ibyo kwihutira gushyira amakuru yose ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kwishora mu mvugo isenya, bikwiriye kwirindwa. Ibyo bintu bishobora kongera uburibwe aho kubuvura.
Umugore kandi akwiye gusaba Imana imbaraga, kuko ari we uba usigaye mu muryango adafite umufasha wamubaga hafi. Guhitamo gusengera urugo, ndetse no kuganira n’abantu bafite ubushishozi (nk’abajyanama mu by’imyitwarire cyangwa abakozi b’Imana) byamufasha kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda.
Kwiringira k’umukiranutsi ni umunezero, Ariko icyo umunyabyaha yifuza kizahera.” — Imigani 10:28
Nubwo ashobora kuba atari we wakoze amakosa, ashobora kwigaragaza nk’umuntu wubaha Imana, wemera ko hari aho atari shyashya, akicisha bugufi ariko kandi akirinda kuba intamenya cyangwa igikoresho cyo guteshwa agaciro.
“Ibikomere ntibikuraho icyubahiro Imana yaguhaye. Ntukemure ibibazo uko isi ibishaka, ahubwo wihutire guca bugufi no kwirinda ibyo wazicuza nyuma.”
— Ev. Frodouard Uwifashije (Obededomu).
Ku mugabo waciye umugore we inyuma cyangwa waranzwe n’imyitwarire itari myiza
Ku ruhande rw’umugabo, igihe amakuru y’uko yaba yaciye inyuma umugore atangiye kujya hanze, aba afite amahitamo abiri: kwihana no gusaba imbabazi, cyangwa gukomeza kwihisha inyuma y’ibinyoma n’ubwirasi.
Kwicisha bugufi, gusaba imbabazi ku mugaragaro, no kwereka umugore n’abandi bantu b’ingenzi ko yicuza, bishobora kuba intambwe yo kwiyunga, n’ubwo bitahita bikemura ibikomere byose.
“Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, Ariko ubyatura akabireka azababarirwa" — Imigani 28:13
Umugabo akwiye kwibuka ko guca inyuma umugore cyangwa kumusimbuza undi bidatanga amahoro y’igihe kirekire. Kubyara ahandi, kubyarana n’uwo basangiye icyaha ntibikiza umutima uremerewe n’icyaha. Gahunda ya mbere ni ugusaba Imana imbabazi no kwiyemeza kuba umugabo ukwiriye.
“Guhisha ibicumuro ntibikuraho ibikomere. Kubyakira no kwihana, ni byo bizana ihumure.”
— Rev. Dr. John Piper, umwigisha w’Ijambo ry’Imana.
"….Nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka— 1 Yohana 2:1
Bibiliya itwigisha ko Imana yanga icyaha ariko igakunda abanyabyaha. Ni yo mpamvu, n’iyo waba waraciwe inyuma cyangwa waraciye abandi inyuma, ugifite amahirwe yo gusubira ku Mana, ugakira. Yakobo 2:13 havuga ko imbabazi ziruta urubanza.
Imana ntisiga umuntu mu gihe yihannye by’ukuri. Ni yo mpamvu, guhitamo kwihana, kubabarira, no gukira ibikomere by’umutima, bifasha umuntu gutangira ubuzima bushya, akarushaho kwegera Imana.
Inama za Bibiliya
Niba nta kwihana namba uwahemutse yerekana, uba ugomba kugisha inama y’abanyamwuka, ndetse rimwe na rimwe ukareba niba uburenganzira bwawe mu gushyingirwa butahutajwe.( Reba Matayo 19:9).
Igihe ibintu binaniye burundu…
Imana yanga icyaha ariko ntiyanga abantu. Ntiwakwihambira ku buzima bwuzuye umubabaro n’agahinda cyangwa guhora witotombera Imana.
Mu gihe ibyangombwa byose byakozwe (kwigisha, gusenga, gukiranuka, kugerageza kwiyunga), ariko nta mpinduka, hari ubwo Imana yemerera umuntu kujya mu buzima bushya aho atakomeje kuba imbata y’urushako rurimo ubusambanyi butihana (1 Kor 7:15). Aha niho biba ngombwa ko umugore n’umugabo batandukana.
Urwo rugamba si urwawe gusa—ni urw’Imana. Witwaza ubugingo bwawe. Guma mu rukundo n’Imana, wirinde kuba nyamwigendaho, ariko unirinde kuba inganzwa bitewe n’ urushako. . Imana ishobora byose, kandi n’umugore wawe ashobora gukira.
Niba waciwe inyuma n’uwo mwashakanye, Bibiliya iguha uburenganzira bwo gutandukana, ariko nanone iguha umwanya wo kubabarira. Imana ni iy’imbabazi, kandi iduhamagarira kuba intumwa z’ubwiyunge. Yakobo 2:13 "Kuko utagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza, nyamara imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru".
Abagalatiya 6:1 "Bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa."
Bibiliya igaragaza ko ubusambanyi ari icyaha kibi cyane. Matayo 19:9 "Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye".
Ariko inagaragaza ko "utagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza" nk’uko twabonye haruguru. Uzaba ukoze Imana ku mutima - nayo ibyandike ahantu, nuramuka ubabariye uwaguciye inyuma mu gihe aguciriye bugufi akagusaba imbabazi ndetse akakwizeza ko bitazasubira.
Ibi ni ibiri kuvugwa ku mubano wabo, birimo n’ibyo we ubwe yatangaje ku mbuga nkoranyambaga akoresha.