Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2024, ku isi hose Kiliziya Gatolika yizihije ku nshuro ya 60 Abahowe Imana mu Bugande bagizwe Abatagatifu, ndetse n’abo mu Rwanda bizihiza uwo munsi.
Mu gitambo cya misa yo kwizihiza ku nshuro ya 60 Abahowe Imana 22 mu Bugande bagizwe Abatagatifu na Papa Pawulo wa VI mu Kwakira 1964, barimo Karoli Lwanga na bagenzi be, Arikiyepisikopi yaturiye muri Paruwasi ya Nyamirambo, yahaye impamyabumenyi Abakristu bagera kuri 40 barangije amasomo kuri Bibiliya.
Uyu Arikiyepisikopi Antoine Kambanda n’Abakristo Gatolika b’i Nyamirambo, bafatanyaga n’isi yose kwizihiza uyu munsi uba wubashywe muri Kiliziya Gatolika ku isi hose, by’umwihariko mu Bugande aho biciwe bahowe Imana.
Iyi Paruwasi ya Nyamirambo yaragijwe umwe mu Batagatifu bahowe Imana mu Bugande, ni ukuvuga “Mutagatifu Karoli Lwanga” dore ko iyi Paruwasi yitwa iya Mutagatifu Karoli Lwanga/Nyamirambo.
Abo Batagatifu ni Abamaritiri 22 bahowe Imana mu Bugande, bakaba barishwe hagati y’umwaka wa 1885 na 1887 n’Umwami w’u Bugande bahowe imyemerere yabo cyane ko harimo Abangilikani n’Abagatolika bari baranze gusenga imana gakondo.
Papa Benedigito wa XV yabagize Abatagatifu guhera tariki 6 Kamena 1920, ariko biza kwemezwa neza tariki 18 Ukwakira 1964 nyuma y’aho ababikira babili, Aloyse Criblet na Richildis babiyambaje bagakira uburwayi mu buryo bw’ibitangaza.
Papa Pawulo wa VI ni we mushumba wa Kiliziya Gatolika wa mbere wasuye ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ni we wa mbere washyize ibuye ry’ifatizo ahashyinguye Mutagatifu, Charles Lwanga wishwe muri ubwo buryo.
Bahawe impamyabushobozi muri Paruwasi ya Karoli Lwanga
Muri Paruwasi ya Karoli Lwanga i Nyamirambo bizihije imyaka 60 Abahowe Imana b’i Bugande bamaze bagizwe Abatagatifu