Bivugwa ko ubundi amakimbirane atari mabi kandi ntabe na meza, muri make afashe impu zombi kuko hariho n’ay’umuntu ku giti cye yigirira bikaba byatuma yisenyera mu gihe abishinja uwo bashakanye.
Aho kuvura indwara wayirinda hakiri kare! Bisaba gutoza abakibyiruka indangagaciro ziranga umugabo n’umugore b’ibyitegererezo ku musozi w’aho batuye. Umwana azakura abona Se na Nyina baryana, birirwa batukana, ngaho umwe ageretse undi n’inkoni, abure kubikurana?
Amakimbirane hari igihe aturuka iyo tuvuka, ibyo benshi bita karande. Niba bidakumiriwe ni byo tuzashakana tubirage n’abo tubyaye. Ni iki cyakorwa ngo dukumire ayo makimbirane dore ko agira ingaruka mbi ku bana bavuka muri uyu umuryango?. Ikindi gihangayikishe nta n’ubwo asiga n’umuryango mugari ari iwabo w’umugore ndetse n’uw’umugabo.
Ibyakorwa mu gukumira amakimbirane mu mbozi zanjye
1.Kubanza kumenyana neza:
Koko intabaza irira ku miziro. Hari abahurira mu birori bagahita bafatiraho abandi ku mbuga nkoranyambaga nazo bibaho, bikarangia bagiye mu rukundo, ukumva mu minsi micye barushinze. Ibyo ni makosa kuko muba mukwiriye kubanza kumenyana bigahije.
2.Kugira ubumenyi ku rushako:
Niba umusore yararezwe mu buryo burimo iterabwoba ko iyo uterese umukobwa ari amahano, yumva atazigera ashaka. Ni kimwe n’umukobwa abenshi basigaye batinya gushaka kuko babona n’ingo zihari zicumbagira. Ni byiza kuganira n’abafite ubumenyi n’ubunararibonye ku rushako kuko bigfasha kurushaho kwinjira wemye mu mushinga w’ubukwe.
Twirinde gukemurira ikibazo mu mashami mu gihe kiri mu mizi. Gatanya tubona ni imbuto zituruka ku mizi y’amakimbirane yabaye mbere y’urushako. Niba umukobwa yiberaga mu kabyiniro ukamukuramo ntiwibwire kuzanye umugore uzubaka.
Umusore nawe muhuye yibera mu biyobyabwenge akarara mu tubari ntiwibwire ko azavamo umugabo ufite za ndagagaciro zubaka urugo.