Hashize iminsi micye umuririmbyi w’umuhanga cyane i Kigali, Yves uzwi nka Victorious, asezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Ingrid. Paradise.rw igiye kukwereka amafoto yabo utigeze ubona.
Ni amafoto meza cyane yafashwe na Pyramid ndetse na 96 Studios. Twavuze ko utigeze uyabona dushingiye ku kuba Yves n’umukunzi we batarayasangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo agaragara gusa kuri Instagram z’abayafotoye.
Mu minsi micye ishize Yves uzwi nka Victorious yazamuye ukuboko kwe imbere y’ibendera ry’u Rwanda, yemera kuba umugabo wa Ingrid uzwi nka Ngingi, bakazabana mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda agenga abashakanye.
Ingrid, umukobwa watwaye umutima wa Yves, nawe yahamije iryo sezerano yemera kuba umugore wa Yves mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda. Nyuma yaho, tariki 25.02.2023 bahise bakora indi mihango y’ubukwe nk’uko barabiteguje abakunzi babo ko bazarushinga kuri iyi tariki.
Aba bombi barushinze nyuma y’iminsi 425 bari bamaze mu munyenga w’urukundo!
Kuva tariki 27 Ukuboza 2021 ubwo Yves yambikaga impeta umukunzi we Ingrid, kugeza kuwa Kane tariki 23 Gashyantare 2023 ubwo basezeranaga imbere y’amategeko, harimo iminsi 425 bari bamaranye mu buryohe bw’urukundo rwabasunikiye ku kwanzura kubana ubuziraherezo.
Iyi minsi yabazwe neza n’umunyamakuru wa Paradise.rw, yaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu rukundo rw’aba bakozi b’Imana ndetse bigaragara rwose ko bari baratindiwe n’umunsi w’ubukwe bwabo, ubundi bakibera mu Ijuru ryabo rito.
Bombi bagaragaye mu bihe binyuranye barebana akana ko mu jisho, barya umunyenga ku igare, bafatanye agatoki ku kandi, barya urubuto rw’Itunda ndetse banaterana imitoma izuba rikarinda rirenga, cyane cyane Yves nk’uko bigaragara kuri Instagram ye.
Yves ni umuririmbyi w’umuhanga cyane unabarizwa muri Alarm Ministries ndetse na Shekinah Worship Team ikorera umurimo w’Imana muri Paruwasi ya ERC Masoro iyoborwa na Pastor Lydia Masasu.
Nusubiza amaso inyuma ukareba ibitaramo by’abaramyi bakomeye mu Rwanda, impande yabo urahabona Yves babaga biyambaje ngo yongere uburyohe mu miririmbire yabo.
REBA AMAFOTO 50 YA YVES NA INGRID Y’UBUKWE N’ANDI BARYOHEWE N’URUKUNDO
Yves n’umugore we Ingrid
Yves yitegura gusanganira umugeni we
Abakobwa bambariye Ingrid baryoheje ubukwe
Yves yari yishimye cyane
Mu gusaba no gukwa abageni barizihiwe bikomeye
Abasore bambariye Yves nabo baryoheje ubukwe
Yves hamwe na Prosper baririmba muri Shekinah Worship Team
Yves asezerana imbere y’amategeko
Ni umunsi w’amateka
Josh Ishimwe yataramiye abageni
Ni ubukwe bwari buryoheye ijisho
Abakobwa bambariye Ingrid
Mu gusezerana imbere y’amategeko
Yves na Ingrid mu Umurenge
Mu nkweto zisa n’imyenda isa, bararyohewe cyane
Banakinanye umukino wo kwihishanya
Ibitwenge by’abakundana
Ingrid yanejejwe cyane no gutamikwa Itunda n’umukunzi we
Iteka baba bajyanishije
Ururabo rwiza cyane Yves yahaye Ingrid ubwo yamwambikaga impeta
Imyaka irenda kuba 2 kuva Yves abwiwe YEGO
Umunyenga w’Igare bawurya kenshi
"Kwiruka ugana ku ntego" niyo ntero yabo
Yves yahize Ingrid mu irushanwa ryo kwiruka
Iyo Ingrid yegamye ku gituza cya Yves ahita asinzira
Niba hari abantu baryohewe n’urukundo ni Yves na Ingrid
Abakundana barasa! Wagira ngo Yves na Ingrid ni impanga
Yves yateye imitoma Ingrid izuba ririnda rirenga
Ntabwo Yves yigeze atera ivi, yasanganiye umukunzi we amwambika impeta
Ni rwogere!
Paradise.rw irakomeza kubashikira andi mafoto y’ubukwe!
Mbasabiye umugisha kumana kd mbifurije Amahoro na mahirwe bivaku Imana
Muzahirwe kd muzabyare muheke hungunakobwa,
Muzakundane kd mushyirehamwe mwumvikane muribyose maze musenge cyane Imana izabashyigikira murakoze cyane Imana Ni bashyigikire.