× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ngwino dutahe ubukwe bwa Yves ’Victorious’ na Ingrid ’Ngingi’ mu mafoto 50 utigeze ubona

Category: Love  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Ngwino dutahe ubukwe bwa Yves 'Victorious' na Ingrid 'Ngingi' mu mafoto 50 utigeze ubona

Hashize iminsi micye umuririmbyi w’umuhanga cyane i Kigali, Yves uzwi nka Victorious, asezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Ingrid. Paradise.rw igiye kukwereka amafoto yabo utigeze ubona.

Ni amafoto meza cyane yafashwe na Pyramid ndetse na 96 Studios. Twavuze ko utigeze uyabona dushingiye ku kuba Yves n’umukunzi we batarayasangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo agaragara gusa kuri Instagram z’abayafotoye.

Mu minsi micye ishize Yves uzwi nka Victorious yazamuye ukuboko kwe imbere y’ibendera ry’u Rwanda, yemera kuba umugabo wa Ingrid uzwi nka Ngingi, bakazabana mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda agenga abashakanye.

Ingrid, umukobwa watwaye umutima wa Yves, nawe yahamije iryo sezerano yemera kuba umugore wa Yves mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda. Nyuma yaho, tariki 25.02.2023 bahise bakora indi mihango y’ubukwe nk’uko barabiteguje abakunzi babo ko bazarushinga kuri iyi tariki.

Aba bombi barushinze nyuma y’iminsi 425 bari bamaze mu munyenga w’urukundo!

Kuva tariki 27 Ukuboza 2021 ubwo Yves yambikaga impeta umukunzi we Ingrid, kugeza kuwa Kane tariki 23 Gashyantare 2023 ubwo basezeranaga imbere y’amategeko, harimo iminsi 425 bari bamaranye mu buryohe bw’urukundo rwabasunikiye ku kwanzura kubana ubuziraherezo.

Iyi minsi yabazwe neza n’umunyamakuru wa Paradise.rw, yaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu rukundo rw’aba bakozi b’Imana ndetse bigaragara rwose ko bari baratindiwe n’umunsi w’ubukwe bwabo, ubundi bakibera mu Ijuru ryabo rito.

Bombi bagaragaye mu bihe binyuranye barebana akana ko mu jisho, barya umunyenga ku igare, bafatanye agatoki ku kandi, barya urubuto rw’Itunda ndetse banaterana imitoma izuba rikarinda rirenga, cyane cyane Yves nk’uko bigaragara kuri Instagram ye.

Yves ni umuririmbyi w’umuhanga cyane unabarizwa muri Alarm Ministries ndetse na Shekinah Worship Team ikorera umurimo w’Imana muri Paruwasi ya ERC Masoro iyoborwa na Pastor Lydia Masasu.

Nusubiza amaso inyuma ukareba ibitaramo by’abaramyi bakomeye mu Rwanda, impande yabo urahabona Yves babaga biyambaje ngo yongere uburyohe mu miririmbire yabo.

REBA AMAFOTO 50 YA YVES NA INGRID Y’UBUKWE N’ANDI BARYOHEWE N’URUKUNDO

Yves n’umugore we Ingrid

Yves yitegura gusanganira umugeni we

Abakobwa bambariye Ingrid baryoheje ubukwe

Yves yari yishimye cyane

Mu gusaba no gukwa abageni barizihiwe bikomeye

Abasore bambariye Yves nabo baryoheje ubukwe

Yves hamwe na Prosper baririmba muri Shekinah Worship Team

Yves asezerana imbere y’amategeko

Ni umunsi w’amateka

Josh Ishimwe yataramiye abageni

Ni ubukwe bwari buryoheye ijisho

Abakobwa bambariye Ingrid

Mu gusezerana imbere y’amategeko

Yves na Ingrid mu Umurenge

Mu nkweto zisa n’imyenda isa, bararyohewe cyane

Banakinanye umukino wo kwihishanya

Ibitwenge by’abakundana

Ingrid yanejejwe cyane no gutamikwa Itunda n’umukunzi we

Iteka baba bajyanishije

Ururabo rwiza cyane Yves yahaye Ingrid ubwo yamwambikaga impeta

Imyaka irenda kuba 2 kuva Yves abwiwe YEGO

Umunyenga w’Igare bawurya kenshi

"Kwiruka ugana ku ntego" niyo ntero yabo

Yves yahize Ingrid mu irushanwa ryo kwiruka

Iyo Ingrid yegamye ku gituza cya Yves ahita asinzira

Niba hari abantu baryohewe n’urukundo ni Yves na Ingrid

Abakundana barasa! Wagira ngo Yves na Ingrid ni impanga

Yves yateye imitoma Ingrid izuba ririnda rirenga

Ntabwo Yves yigeze atera ivi, yasanganiye umukunzi we amwambika impeta

Ni rwogere!

Paradise.rw irakomeza kubashikira andi mafoto y’ubukwe!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mbasabiye umugisha kumana kd mbifurije Amahoro na mahirwe bivaku Imana

Muzahirwe kd muzabyare muheke hungunakobwa,
Muzakundane kd mushyirehamwe mwumvikane muribyose maze musenge cyane Imana izabashyigikira murakoze cyane Imana Ni bashyigikire.

Cyanditswe na: USEKA Ange  »   Kuwa 10/03/2023 05:05