× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hyguette na Cynthia bateguje indirimbo nshya "Ibihe" yibutsa abantu kudaterwa ubwoba n’ibihe

Category: Artists  »  4 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Hyguette na Cynthia bateguje indirimbo nshya "Ibihe" yibutsa abantu kudaterwa ubwoba n'ibihe

Impanga Hyguette na Cynthia bateguje indirimbo nshya bise "Ibihe". Ni indirimbo kuri ubu yamaze kugera ku mbuga zicuruza umuziki, hakaba hasigaye amashusho yayo.

Umwaka wa 2024 ni umwaka w’amateka ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko ari bwo Hyguette & Cyntia bakiranywe yombi binyuze mu ndirimbo "Ni wowe" yashimiraga Imana ku bwo gutanga imbaraga zitsinda umwanzi Satani.

Nyuma y’iyi ndirimbo, iri tsinda rigiye gusohora indirimbo ya 7 yitwa "Ibihe" yibutsa abantu kudaterwa ubwoba n’ibihe. Harimo agace kagira kati: "Ni muze turirimbe amajwi yacu amushime yankunze ntacyo mfite kandi nawe nuko".

Ni indirimbo igiye gusohoka nyuma y’igihe gito aba baramyi bagiranye ikiganiro na Murungi Sabin umuyobozi wa Isimbi TV cyibanze ku buhamya bwabo bukakaye ndetse no ku mvano y’umuhamagaro wabo.

Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter n’umudamu we na Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky uzwi muri sinema nyarwanda, ni bamwe mu byamamare bikomeje kugaragaza ko bifitiye inyota iyi ndirimbo "Ibihe".

Nk’uko bagiye babigaragaza mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bagaragara baririmbana n’aba bana agace k’iyi ndirimbo. Hyguette na Cynthia ni abaramyi bafite intumbero yo kugeza ubutumwa bwiza mu Rwanda no mu mahanga.

Mu kiganiro baherutse kugirana na Paradise, bavuze ko bafite intumbero yo kwamamaza Yesu Kristo kugera ku mpera y’isi cyane ko bavuga ko bafatira urugero ku muhanzikazi Aline Gahongayire ndetse n’itsinda ry’abana b’abakobwa bamaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rya Vestine na Dorcas.

Itsinda rya Hyguette na Cynthia ryatangiye gusohora indirimbo zabo bwite mu mwaka wa 2024 nyuma yo kubanza kuririmba indirimbo z’abandi ndetse no mu makorali atandukanye.

Muri uyu mwaka 2024 ni bwo bashatse kubitangira ku giti cyabo ari no muri ubwo buryo bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise ngo “Ni Wowe" yasohokanye n’amashusho yayo.

Aba bana b’abakobwa bavuga ko bakuze bakunda kuririmba ariko bakagira imbogamizi z’ubushobozi kuko barebaga imbaraga n’amikoro bisaba bakabona batazabibona ariko abantu bakomeza kubatera imbaraga bababwirako bafite ijwi ryiza.

Umubyeyi wabo [Nyina] uzwi nka Mama Ngabire uzwiho impano y’ubuhanuzi, yakomeje kubasengera no kubashyigikira uko ashoboye afatanije n’umuryango none babamuritse nk’impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Aba baririmbyi babarizwa mu itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Mbugangari ku mudugudu wa Ebenezel bakaba ari abanyeshuri bagiye mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Kanembwe mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Hyguette na Cynthia bagiye gusohora indirimbo "Ibihe" yibutsa abantu kudaterwa ubwoba n’ibihe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.