× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunyamasengesho Maombi Shalom n’umugabo we Eric bibarutse imfura - PHOTOS

Category: Love  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umunyamasengesho Maombi Shalom n'umugabo we Eric bibarutse imfura - PHOTOS

Umuryango wa Eric na Maombi Shalom umunyamasengesho uzwi cyane mu miryango nka Inshuti za Yesu Kristo Family na LGM Family iyoborwa na Masengesho Jean Baptiste, kuri ubu bari mu mashimwe aremereye nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa.

Kuwa kabiri mu rukerera nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru nziza ko uyu muryango wibarutse umwana w’umukobwa. Maombi Shalom uvuka i Rubavu kuri ubu atuye mu gihugu cya Zambia aho yasanze umugabo we Eric.

Mu kiganiro gito yagiranye na Paradise.rw, Maombi Shalom yagize ati: "Kuri ubu ndishimye cyane, nshimiye Imana mu mutima wanjye, ku bwo kwibaruka imfura n’ubwo bitari byoroshye. Gusa Imana yabaye mu ruhande rwanjye".

Tubibutse ko ubukwe bwa Eric na Maombi Shalom (Dot) bwari bwabereye mu Rwanda le 21/06/2022, mu gihe gusezeranira imbere y’Imana byabereye mu gihugu cya Zambia.

Maombi Shalom yasoje amashuri abanza mu mwaka wa 2019 ku kigo cya Kageyo TVET School mu ishami ry’icungamutungo. Yabatirijwe kuri ADEPR Kageyo, yakoreraga umurimo w’Imana muri Ragepra.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, yirundumuriye mu murimo w’Imana, cyane cyane yakunze kugaragara mu bikorwa by’amasengesho, by’umwihariko mu bikorwa bitandukanye bya GRP Inshuti za Yesu Kristo, imwe mu magurupe azwiho kugira amasengesho ya buri kwezi ndetse no mu bikorwa bya Light Generation Ministry (LGM).

Maombi Shalom ni umwe mu bantu bakunzwe cyane kubera urukundo n’umutima mwiza agira, ndetse abenshi bamufata nk’umumararungu bitewe n’uburyo akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga ze harimo WhatsApp na Facebook ashyiraho inkuru zimara irungu abamukurikira.

Ubwo Maombi Shalom yari akuriwe

Umwana wa Eric na Shalom

Ni imwe muri Couples zishimye cyane muri Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Iyinkuru ikoze neza iraryoshye komerezaho

Cyanditswe na: umuhoza Adeline   »   Kuwa 06/04/2023 01:12