× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Siloam Choir imaze imyaka 30 mu ivugabutumwa igiye gukora igitaramo cy’amateka yise “Ndi Uwa Kristo”

Category: Choirs  »  52 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Siloam Choir imaze imyaka 30 mu ivugabutumwa igiye gukora igitaramo cy'amateka yise “Ndi Uwa Kristo”

Korali Siloam imaze imyaka 30 mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, igiye gukora igitaramo kidasanzwe gitegerejwe na benshi, kizaba ku wa 12 Nyakanga 2026, kikazabera ku Itorero rya Kumukenke, aho iyi korali isanzwe ikorera kugeza n’uyu munsi.

Nk’uko ubuyobozi bwa korali bwabitangaje, iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Uwa Kristo”, kikaba kigamije gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo zubaka umubiri wa Kristo.

Ubuyobozi bwayo bwagize buhagarariwe na Perezida wabo, Sibomana Paul, bwagize buti: “Ubundi dusanzwe dukora ibitaramo by’ivugabutumwa mu mpeshyi, ariko iki cyo kije mu buryo budasanzwe kuko dushaka kwibutsa abantu uwo turi we muri Kristo no gushimangira ukwizera kwacu.”

Siloam Choir yatangiye mu mwaka wa 1996, itangirira mu cyahoze ari Umudugudu wa Gacuriro, itangirana abaririmbyi 14 gusa. Uko iminsi yagiye ishira, yagiye ikura, ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi bagera ku 145.

Aho ijambo “Siloam” rikomoka mu Byanditswe Byera, ni muri Yohana 9:7, aho bivuga ahantu Yesu yohereje impumyi gukaraba ikabona guhumuka. Babisobanura bati: “Siloam risobanura ‘Yaratumwe’, kandi natwe twiyumva nk’abatumwe kuzana umucyo binyuze mu ndirimbo.”

Mu mwaka wa 2000, iyi korali yimuriwe ku Itorero rya Kumukenke, aho yakomeje ibikorwa byayo by’ivugabutumwa kugeza n’uyu munsi.

Mu myaka bamaze mu murimo w’Imana, Siloam Choir imaze kugera ku bikorwa byinshi by’umuziki. Bemeza ko bafite indirimbo zirenga 250, Album 6 z’amajwi, ndetse na Album 5 z’amashusho.

Mu ndirimbo bafata nk’iz’ibihe byose harimo: Ijambo, Ari mu ruhande, Warandondoye, Mu mahanga yose, na Sinzirwanirira

Iki gitaramo kije mu gihe korali ikomeje urugendo rwayo rwo gukomeza ivugabutumwa. Bavuga ko ari umwanya wo kongera kwegera abakunzi babo no gusangira ubutumwa bwiza.

Babishimangiye bagira bati “Iki gitaramo ni umwanya wo kongera kwibutsa abantu ko turi aba Kristo, no guhamya ibyo Imana yakoze binyuze mu ndirimbo zacu.”

Siloam Choir ivuga ko mu rugendo rwabo rw’imyaka myinshi, bishimira cyane ko hari abantu benshi bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza binyuze mu ndirimbo zabo, bati “Dushimira Imana ko hari abantu bakiriye Yesu binyuze mu ndirimbo, kandi ibyo ni byo bidutera imbaraga zo gukomeza.”

Kuba muri Siloam harimo abaririmbyi bamenyekanye mu muziki wa Gospel, bavuga ko ari umugisha, bati “Ni umugisha kuri twe, bidufasha mu buryo bw’imiririmbire no guteza imbere impano zacu.”

Ku bijyanye n’umuziki wa Gospel muri iki gihe, Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul, yavuze ko uri gutera imbere mu buryo bwa tekiniki, ariko hakaba hakiri urugendo rwo gukomeza kuwugira ubuzima bwuzuye bw’ivugabutumwa.

Ati: “Umuziki wa Gospel urimo gutera imbere mu buryo bwa technique, ariko turacyakeneye gukomeza gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana kugira ngo ibyo turirimba bihuze n’ubuzima bwacu bwa buri munsi.”

Igitaramo cya Siloam Choir cya “Ndi Uwa Kristo” gitegerejwe nk’igihe gikomeye cyo gusangira ubutumwa, kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo cyitezweho kuzana impinduka mu mitima y’abantu benshi binyuze mu ndirimbo zubaka.

Abakunzi b’umuziki wa Gospel bakaba batumiriwe kuzitabira iki gitaramo kizaba ku wa 12 Nyakanga 2026, Kumukenke, mu mwuka w’ivugabutumwa no kuramya Imana.

Ntuzabure!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.