× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kunesha ubwoba: Inzira yo kurekura amaganya no kwakira amahoro y’Imana — Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  40 minutes ago »  Pastor Christian Gisanura

Kunesha ubwoba: Inzira yo kurekura amaganya no kwakira amahoro y'Imana — Pastor Christian Gisanura

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bahora bahangayikishijwe n’ibintu bitandukanye birimo ibibazo by’ubukungu, impinduka z’ubuzima, inshingano z’umuryango n’akazi. Pastor Christian Gisanura yagaragaje umuti wabyo.

Ibibazo byose bituma umutima w’umuntu uhora mu bwoba no mu maganya. Ariko mu nyigisho yatanzwe na Pastor Christian Gisanura ku wa 28 Mata 2026, yagaragaje ko hari inzira yoroshye ariko ikomeye yo kunesha ubwoba: kwegera Imana no kuyirekura ibyo byose biduhangayikishije.

Yifashishije ijambo ry’Imana riri mu Abafilipi 4:6-7 rigira riti: “Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.” “Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.”

Aya magambo agaragaza neza ko kwiganyira atari igisubizo, ahubwo ko ari umutwaro wongera uburemere ku mutima w’umuntu. Pastor Gisanura asobanura ko kwiganyira ari “imyitwarire igaragaza kutanyurwa n’ibyabaye cyangwa ubwoba bw’ibishobora kuba,” kandi ko akenshi bishingira ku kwizera gufite intege nke.

Yagize ati: “Kwiganyira ni uruhande rw’imyitwarire mibi yo kutanyurwa n’ibyabaye… ni amarangamutima agaragaza uko umuntu yizeye.”

Mu bisanzwe, umuntu ashaka kuguma mu byo yamenyereye, akanga impinduka, cyane cyane izo abona ko zitamunogeye. Iyo impinduka mbi zibayeho, ubwoba buriyongera. Ariko Pastor Gisanura yibutsa ko nubwo ibintu bihinduka, Imana yo idahinduka, kandi ari yo igomba kuba ubuhungiro bwacu.

Yagize ati: “Amaganya yacu tuyajyane ku Mana yacu… izi ibyo dukeneye, ireba mu mutima, idutuyemo.”

Icy’ingenzi muri iyi nyigisho si ugusenga gusa, ahubwo ni ukurekura amaganya by’ukuri. Hari abantu benshi basenga, ariko ntibarekure amaganya yabo. Aha ni ho Pastor Gisanura yashimangiye cyane, agaragaza ko hari itandukaniro rikomeye hagati yo gusenga ukoresheje amagambo gusa no gusenga umutima ugafunguka.

Yatanze urugero rw’umuntu wasengaga cyane ariko akomeza kubika amaganya, maze Imana ikamubwira iti: “Urasenga ariko nturekura ayo maganya yawe mu mutima wawe. Akanwa kawe karasakuza, ariko umutima wawe biwugumamo.”

Aya magambo agaragaza ikibazo gikomeye abantu benshi bafite: gusenga n’iminwa, ariko umutima ugakomeza kwikorezwa ibibazo. Iyo bimeze bityo, nta mahoro umuntu abona nubwo yaba asa n’usenga cyane.

Pastor Gisanura yakomeje asobanura ko igihe umuntu arekuye amaganya ye, ahita yakira amahoro y’Imana: “Iyo turekuye ibintu bituvaho, amahoro akaza, kuko ibyayatubuzaga biba byatuvuyeho.”

Ibi bihura neza n’isezerano ryo mu Abafilipi 4:7 rivuga ko amahoro y’Imana arinda umutima n’ibitekerezo byacu. Ayo mahoro si nk’ay’isi, kuko yo ashingira ku kwizera, si ku mimerere y’ibihe umuntu arimo.

Ikindi gikomeye yagarutseho ni uko gusenga bitagomba kugira igihe cyihariye gusa. Ahubwo umuntu akwiriye gusenga igihe cyose amarangamutima y’ubwoba cyangwa amaganya amuteye.

Yagize ati: “Nta gihe gikwiriye cyo gusenga cyagenwe… waba uri mu modoka, mu kazi, mu buriri, mu muhanda, senga.”

Ibi bisobanura ko gusenga atari umuhango gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo kubaho. Ni umubano uhoraho hagati y’umuntu n’Imana.

Mu gusoza, Pastor Gisanura yibukije ko ukwizera nyakuri kugaragarira mu mbuto. Ntabwo bihagije kuvuga ko twizera, ahubwo bigomba kugaragarira mu mibereho yacu, cyane cyane mu buryo twitwara mu bihe bikomeye.

Yashoje agira ati: “Yesu ati Abange muzabamenyera ku mbuto… ukwizera kudafite imbuto kuba gupfuye.”

Iyi nyigisho itanga ubutumwa bukomeye: ubwoba n’amaganya si byo bigomba kuyobora ubuzima bwacu. Ahubwo, umuntu akwiriye guhitamo kwizera Imana, akayirekurira ibyo byose bimuremereye, maze agahabwa amahoro aruta uko umuntu yayasobanura.

Mu by’ukuri, kunesha ubwoba si ukubura ibibazo, ahubwo ni ukumenya aho ubishyira, no kumenya uwo ubyereka. Iyo ubyeretse Imana, wowe usigarana amahoro. Shalom.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.