× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rubavu: Pastor Shekinah Keza yateguye igiterane gikomeye yise “Ubuzima Bufite Intego”

Category: Ministry  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Rubavu: Pastor Shekinah Keza yateguye igiterane gikomeye yise “Ubuzima Bufite Intego”

Pastor Shekinah Keza yateguye igiterane gikomeye yise “Ubuzima Bufite Intego” kizabera mu Karere ka Rubavu ku itariki ya 2–3 Gicurasi 2026 kuri Zion Temple Rubavu, guhera saa Munani z’amanywa.

Iki giterane yacyateguye nk’umushinga we bwite, ashingiye ku ijambo ryo muri Bibiliya riri mu Bafilipi 3:14, rigamije kwibutsa Abakristo kubaho ubuzima bufite intego no kuyoborwa n’Imana.

Mu butumwa bwe, Pastor Shekinah yavuze ko iki giterane kigamije gufasha abantu gusobanukirwa intego y’ubuzima bwabo no kwirinda kuyoborwa n’ibitekerezo by’abantu.

Yagize ati: “Abantu benshi basigaye bashaka ko abandi babafatira ibyemezo by’ubuzima bwabo, nyamara buri wese agomba kuyoborwa n’Imana.”

Iki giterane kizaririmbamo abahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel barimo Elie Bahati, Tresor Nguweneza, Rachel, Prince na Asaph Worship Team, mu gihe ijambo ry’Imana rizigishwa na Pastor Shekinah Keza na Bishop Gakunde Felix.

Ni igiterane gitegerejweho kuzana impinduka mu buzima bw’abazacyitabira binyuze mu kuramya, guhimbaza Imana no kwigishwa Ijambo ry’Imana.

Pastor Shekinah i Kanombe

Pastor Shekinah Keza yateguye igiterane gikomeye “Ubuzima Bufite Intego” yatumiyemo abahanzi bazwi mu muziki uramya Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.