Nk’uko yari yarabiteguje abantu ko azarushinga tariki 01 Mutarama 2023, ni ko byagenze, ubu Serge Iyamuremye ni umugabo wa Sandrine Uburiza barambanye mu rukundo.
Nyuma y’uko tariki 14 Nyakanga 2022 Serge yasanze umukunzi we i Texas muri Amerika, ubu bamaze guhamya isezerano ryo kubana iteka nk’umugabo n’umugore. Basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 01 Mutarama 2023, ubera muri Amerika aho bombi batuye.
Mu bambariye Serge na Sandrine harimo Deborah Masasu - umukobwa wa Apotre Yoshuwa Masasu, wari kumwe n’umugabo we Dr. Musafiri Thacien nk’uko bigaragara mu mafoto Paradise.rw yabashije kubona. Abageni bari baberewe cyane, inseko ari yose, bishimiye bihebuje umunsi w’ubukwe bwabo.
Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko bamaranye imyaka myinshi bari mu buryohe bw’urukundo. Gusaba no gukwa ndetse n’indi mihango inyuranye y’ubukwe bayikoze kera, bayikorera mu Rwanda mu ibanga rikomeye kuko bitigeze bimenyekana mu itangazamakuru.
Serge Iyamuremye ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda wa Gospel, akaba yaratumbagirijwe ubwamamare n’indirimbo yise ’Arampagije’. Akunzwe kandi mu ndirimbo nka; ’Biramvura’, ’Ishimwe’, ’Urugendo’ Ft Israel Mbonyi, ’Yesu agarutse’ Ft James&Daniella n’izindi nyinshi.
Umukunzi wa Serge Iyamuremye ari we Sandrine Uburiza asanzwe ari umuramyi, bikaba bishoboka ko bazahuza imbaraga bakajya baririmbana nk’itsinda ry’umuryango "Serge & Sandrine". Gusa biragoye kwemeza aya makuru na cyane ko ntacyo ba nyirubwite barayatangazaho, ukongeraho no kuba Sandrine akora umuziki gacye gashoboka.
Serge & Sandrine hamwe n’umuhanzikazi Pleasant Mugwiza wabatahiye ubukwe
Debora Masasu hamwe n’umugabo we Dr. Musafiri
Ni umunsi w’amateka kuri Serge na Sandrine
Inshuti zabo zishimiye ubukwe bwabo
Bari banezerewe cyane
Serge na Sandrine bakoze ubukwe nyuma y’imyaka myinshi bamaze bakundana