× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Murungi Sabin wa Isimbi Tv yubakiye inzu nyirasenge wa nyakwigendera Pastor Niyonshuti Théogène-VIDEO

Category: Journalists  »  April 2024 »  Alice Uwiduhaye

Murungi Sabin wa Isimbi Tv yubakiye inzu nyirasenge wa nyakwigendera Pastor Niyonshuti Théogène-VIDEO

Kuwa 18 Mata 2024 ni bwo ibyamamare byatashye inzu yubakiwe Benurugo Venancia nyirasenge wa nyakwigendera Pasiteri Niyonshuti Théogène akaba ari igikorwa cyakozwe na Murungi Sabin washinze lsimbi Tv ubwo yari amaze kuzuza miliyoni y’abantu bamukurikira kuri Youtube.

Julius Chitta Niyitegeka niwe wari umusangiza w’amagambo muri iki gikorwa aho batangije isengesho na Pastor Mutesi maze ahita afashwa n’akaririmbo kavuga ngo "Imigigambi yawe si nk’ iy’abantu, imbaraga zawe si nk’izabo, ibidashibokera abana b’abantu imbere yawe birashoboka".

Bakurikijeho kwivuga no kwakirana, habanza Pastor Umutesi Marie Aime, Angel Muhoza umugore wa Junior Giti, Junior Giti, Nsabimana Eric uzwi nka Dogita Nsabiii, Ujekuvuka Emmanuel uhagarariye ikigo cyubaka amazu kikagurisha n’ibibanza, Uwizeye Mark uzwi nka Rocky, Lucky Murekezi umunyamakuru wanahagarariye lsimbi Tv na Niyonshuti Yannick uzwi ku izina rya KillerMan. Si aba gusa kuko na Ndahiro Pappy Valens yari ahibereye.

Chita yakomeje agira ati: "Abari aha ngaha twese duhari kuko tuzi uruhare Nyakwigendera Pasiteri Niyonshuti Theogene yagize mu isanamitima mu buryo bw’ijambo ry’lmana cyangwa se uruhare yagize yigisha abanyarwanda.

Ni umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ni umwe mu bagize ihungabana, yabaye uw’umumaro muri sosiyete nyarwanda no mu mahanga".

Chita yahise asaba abateraniye aho ko bafata umunota umwe wo kwibuka nyakwigendera Pasiteri Niyonshuti Theojene banamuzirikana.

Nyirasenge wa Nyakwigendera yaje guhabwa umwanya maze agira ati: "Mbanje gushima lmana yaturinze, ikabarinda ibanze ibishimirwe cyane niyo mbanje gushimira. Nshimye lmana nubwo Theogene yacyuye igihe ariko yasize ibikorwa.

Yari umwana wa musaza wanjye twakurikiranaga, yambereye umwana nyuma yo kubura abacu bose amara umubabaro. Munkoreye igikorwa numva gikoze ku mutima wanjye, nanjye sinzabibagirwa". Yakomeje ashimira abagize uruhare muri iki gikorwa bose ndetse anabasabira ubugingo buhoraho.

Umusaza wo muri uru rugo nawe mu munezero mwinshi yashimiye byimazeyo Sabin ndetse n’abagize icyo bakora bose kugira ngo inzu yuzure.

KillerMan nawe yaje guhabwa umwana maze agira ati: "lmpamvu naje gushyigikira iki gikorwa ni uko ari igikorwa cyiza cyane. Warakize, byamariye iki inshuti zawe, warakize byamariye iki abavandimwe ndetse n’abaturanyi". Yasabye n’abo bahuje umwuga ko barangwa n’ibikorwa by’urukundo ndetse no gufashanya.

Si abo gusa kuko haba Dogiteri Nsabi, Rocky Kimomo na Junior Giti, bose bakomeje bungamo bashimira Murungi Sabin ko ibikorwa nk’ibi bikora abagabo ndetse bakomeza kunezerwa ku bwo kwifatanya na nyirasenge wa Nyakwigendera Pasiteri Niyonshuti Theogene.

Uwanyana Assia nk’umukazana wo muri uru rugo nawe byamurenze gusa ashimira lmana yabikoze. Ni igikorwa cy’urukundo cyakozwe na Isimbi Tv ya Murungi Sabin mu rwego rwo kwishimira ko bujuje Miliyoni y’ababakurikira kuri Youtube (1,000,000 Subscribers).

Ati “Iki gikorwa numvaga kitazashoboka kuko nari nsigaranye abana benshi bo kurera, nsigaranye n’abo twebwe twari twarabyaye, byari bigoye, ntabwo niyumvishaga ko natunga urugo rurimo abana bangana kuriya ngo nze no kubaka hano, numvaga ari ibintu bitashoboka ariko Imana ikorera muri Sabin icyo cyifuzo akingezaho ko ashaka kumwubakira, ndamubwira ngo nta kibazo.”

Murungi Sabin akaba umuyobozi wa Isimbi Tv yavuze ko hari mu rwego rwo guhigura umuhigo Pasiteri Niyonshuti Théogène yapfuye adahiguye, aho yari yarihaye inshingano zo kuzubakira Nyirasenge Benurugo Venancia cyane ko nta bushobozi yari afite bwo kubyikorera.

Ati “Ni igitekerezo cyazanywe na Pastor Théogène, twaraganiraga rimwe twarazanye dukorera ikiganiro muri iyi mbuga hari akazu katari keza, arambwira ngo nifuza ko mbere y’uko mpfa Nyagasani yazampa ubushobozi nkubakira masenge inzu, Pastor Théogène nyuma y’amezi 2 yahise apfa.”

Yakomeje avuga ko atifuzaga kuba yakubakira Nyirasenge wa Pastor Théogène ariko akaba yaragiye mu turere twa Rwamagana muri Nyarubuye na Ruhango ariko abura umuturage wujuje ibyo yifuzaga, ahitamo kubakira Nyirasenge wa Pastor Théogène cyane ko yari asigaye wenyine kandi nta bushobozi, gusa ahamya ko nabona ubushobozi azubakira n’abandi.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo nifuzaga kuba nahita nubakira nyirasenge wa Théogène inzu, numvaga nabikorera undi muturage tutigeze tugaragaza na rimwe, udafite ubushobozi, udafute uko yiyubakira, nzenguruka Ruhango, njya Nyarubuye gushaka umuntu waba yarabuze uko yubaka kandi koko byumvikana, muri utwo turere twombi nasanze nta muturage urimo guhamanya n’ibyo nshaka.”

“Nageze aho ndatekereza nti ariko kuki umuntu atakubakira nyirasenge wa Pastor Théogène? Nyuma y’uko yasigaranye imbaraga nke, nyuma y’uko arokotse nkamwubakira inzu noneho niba nteganya kubakira abandi na bo nkazabageraho, mba ari we mpitamo gutyo, nta kindi nagendeyeho ariko n’abandi nyagasani nampa ubuzima, nampa ubushobozi nzabubakira.”

Ni inzu nziza cyane kandi nshya yubatswe na Isimbi Tv

Iyamuremye na Benurugo byari byabarenze

Ibyamamare bitandukanye byifatanyije na Isimbi Tv mu gutaha iyi nzu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.