× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo M. Irene avuze nyuma yo gusiba video zo mu gitaramo cya Vestine na Dorcas abayoutubers b’i Burundi bafashe

Category: Journalists  »  January 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ibyo M. Irene avuze nyuma yo gusiba video zo mu gitaramo cya Vestine na Dorcas abayoutubers b'i Burundi bafashe

Kuri uyu wa Mbere ku itariki 15 Mutarama 2024, umunyamakuru wa MIE Empire witwa Murindahabi Irene yatanze igisubizo ku bakoresha YouTube (YouTubers) bo mu Burundi nyuma yuko abasibishirije amashusho bari bafashe mu gitaramo cya Vestine na Dorcas cyahabereye.

Iki gitaramo cyabaye mu mwaka ushize wa 2023 ku itariki 23 Ukuboza, kibera mu Burundi ahitwa Source du Nil. Amakuru ava kuri YouTube channel ya Isaac TV yo mu Burundi avuga ko Murindahabi Irene yabimye ikiganiro, avuga ko aragiha uwiteguye kwishyura amafaranga ibihumbi 800 yose.

Nyuma yo kumenya ko batemerewe no gufata amashusho y’igitaramo, begereye uwari ubishinzwe Prophète Modeste, bamusaba kubavuganira kuri Murindahabi Irene bakabyemererwa nk’ibitangazamakuru bikomeye.

Kubera ko byanyuraga ku yindi channel mu buryo bwa live, bemerewe kuyafata ariko bakazayashyira kuri channels zabo nyuma y’igitaramo. Ibi wabisanga kuri iyo channel ya Isaac Tv.

Nk’uko bari babyemerewe, aba YouTubers bari bafashe amashusho y’igitaramo bayashyizeho ariko nyuma y’igihe gito arasibwa. Ni Murindahabi Irene wari uyasibye mu rwego rwo kubarega (reporting) kuri YouTube office ko bakoresheje ibihangano bye batamusabye uburenganzira. (Copyright claim). Ibyo yabakoreye iyo bibaye inshuro eshatu channel yarezwe irasibwa yose uko yakabaye (three strikes).

Nyuma y’ibyumweru bigera muri bibiri abakoresha YouTube (YouTubers) bo mu Burundi batakambiye Murindahabi Irene bagira bati: “Irene, ino videwo igushikire. Mwana wa mama turagusavye, turakwiyamirije, niba ari ishavu ufitiye amateleviziyo yo mu Burundi, niba ari ishavu ufitiye Abarundi muri rusange, niba ari ibyaguteye, turagusabye udutabare utubabarire.”_ Isaac Tv.

Kuri uyu munsi dore ibyo Murindahabi Irene ureberera inyungu z’itsinda ry’abahanzi Vestine na Dorcas abasubije: “Impamvu hari shene za YouTube zo mu Burundi zarezwe (strike), zibakuzaho amashusho y’igitaramo bari bafashe, ni uko barenze ku mabwiriza. Abibuka neza mu kiganiro n’itangazamakuru twababwiye ko mutari bufate igitaramo ngo mugishyire kuri YouTube.

Ntaho byari bihuriye n’urwango. Abantu mwababaye rwose mwihangane n’undi wese uzabikora nzabimukuzaho mutagira ngo ndanabasaba imbabazi, muba muri kunyicira akazi. Mwari mukwiye kubaha ibihangano by’abahanzi bacu kugira ngo ejo nidukenera gukora ibintu byiza tutazagorwa n’uko mwabifashe nabi mbere. Nta rundi rwango rwose turabakunda, imipaka nifungukak tuzaza kubasura rwose nta kibazo. Abarundi ni inshuti zacu.”

Vestine na Dorcas ubwo bajyaga i Burundi

M. Irene yashyize umucyo ku kibazo cy’abanyamakuru b’i Burundi bamwijunditse

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.