Nyuma yo gukora igitaramo gikomeye cya “Ni We Healing Concert” muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa 29 Ugushyingo 2025, Richard Nick Ngendahayo yasubije ku butumwa bwa Perezida Kagame bwo gufunga insengero.
Ubwo umuhanzi Richard Nick Ngendahayo yageraga imbere y’abanyamakuru, yagiranye na bo ikiganiro cyagarukaga ku ngingo yari imaze iminsi isimburana ku mbuga nkoranyambaga: icyemezo cya Leta cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa.
Kuva mu isesengura rya RGB ryo mu 2024 ryagaragaje ko insengero 9.171 ku zisaga 13.770 zitujuje ibisabwa, iki kibazo cyakomeje kuba ingingo hagati y’abayobozi b’amadini, inzego za Leta n’abaturage.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku wa 27 Ugushyingo 2025, yongeye kugaragaza ko kubona impinduka muri za kiriziya no mu nsengero ari byiza, ariko ko bidashobora kuza mu buryo bw’imyemerere gusa, ko ahubwo bisaba gukurikiza amategeko n’ubunyamwuga.
Yatangaje ko akurikije uko inyinshi ziganjemo ubuyobe no gushaka indonke, izafunzwe ari nke, ariko ko kuzifunga bitari uguhagarika ugusenga, ko ubwo burenganzira buri wese abufite, anarenzaho ati: “Wasengera no kuri telefoni”
Mu gihe bamwe bari bategereje ko Richard Nick Ngendahayo ahagarara ku ruhande rw’amadini, uyu muramyi umaze igihe kirekire muri Amerika yirinze gutanga ibitekerezo bihinyuza ingamba za Leta. Yavuze ko atari pasiteri kandi ko adateganya kuba we, bityo ko atakwivanga mu ngingo za politiki y’imiyoborere y’amadini.
Ati: “Njye ko ntari pasiteri se, ko ntazigera nanamuba…. Mujye mukurikira Perezida wacu ni umunyabwenge. Niba yavuze ko hari akavuyo, ni uko gahari.”
Yongeyeho ko abavuga cyane akenshi ari bo baba bafite ibyangombwa bituzuye neza cyangwa bashaka kuvana amaronko mu izina ry’Imana: “Abasakuza ni abadafite n’ibyangombwa. Niba umuntu adafite ibyo asabwa, murashaka ko bamureka agakora uko ashaka? Amategeko akwiriye kubahirizwa.”
Ku kijyanye no kuba hari insengero zifungurwa izindi zigafungwa, Richard yavuze ko ibyo bireba inzego zishyiraho amategeko, kandi ko urusengero rutagomba kuba icyanzu cy’akavuyo.
Ati: “Hari aho umuntu abyuka agashyiraho itorero mu rugo, undi hejuru y’umugezi undi munsi y’urugo. Bose bavuga ko basenga Imana imwe, kuki batabasha guhurira hamwe? Ibyo ni byo bituma habamo akajagari.”
Nubwo Perezida Kagame yatanze ubutumwa bukakaye ku birebana n’imikorere y’amasengesho mu Gihugu, hari aho amagambo ye n’ay’umuhanzi ahurira: Bombi basaba ko amategeko yubahirizwa mu mikorere y’insengero;
Bombi banenga impamvu z’ubujura n’amaronko yagaragaye muri zimwe mu nsengero; Bombi bavuga ko insengero zidakwiriye kuba umutwaro ku baturage cyangwa urwitwazo rwo kudakurikiza inshingano.
Aho batandukanira ni uko Perezida atigeze ahisha ko abonamo ubushukanyi n’ububandi, aho yagize ati “Bariba,… Jye ibyo mbona ko ari abantu buzuyemo ububandi gusa”, mu gihe Richard we yahisemo kuvuga ko ikibazo gituruka kuri “bamwe” bitwaza izina ry’Imana.
Ubusabe bwa RGB buheruka kugaragaza ko insengero 84 zasabye gufungurwa, izigera kuri 15 zigasabwa kongera kuzuza ibisabwa mu gihe 68 ziri mu isuzuma, bwemeza ko umugambi wo gushyira ibintu ku murongo ugikomeje.
Perezida avuga ko mu nsengero zimwe na zimwe abonamo ubushukanyi n’ububandi
Ngendahayo ahamya ko amategeko y’Igihugu akwiriye kubahirizwa, mu gihe Perezida ari umunyabwenge