× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ugutanga guhesha ibyishimo kuruta guhabwa Yesu yavuze ni bwoko ki ko hari ubwo gutanga bizana abanzi?

Category: Opinion  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ugutanga guhesha ibyishimo kuruta guhabwa Yesu yavuze ni bwoko ki ko hari ubwo gutanga bizana abanzi?

Yesu Kristo yaravuze ngo gutanga bihesha imigisha n’ibyishimo kuruta guhabwa_Ibyakozwe 20:35. Icyakora, gutanga cyane bishobora kugukururira abanzi benshi aho kukuzanira inshuti. Wakora iki se kugira ngo nutanga uzishime kuruta uwo uhaye kandi ubyungukiremo inshuti?

Gutanga bikubiyemo gukorera abantu ikintu bo ubwabo badashoboye cyangwa badafitiye umwanya, kubaha igihe n’ubundi bufasha nta nyungu utegereje.

Ikinyamakuru Healithline kivuga ko gutanga birenze urugero bishobora kuba bibi kimwe n’uko kugira ubugugu bikuzanira abanzi benshi bikagutera no kwigunga. Ugutanga kwiza ni ko kuzana ibyishimo nk’uko Paradise igiye kubigusobanurira muri iyi nkuru.

Ibyinshi mu byo ukora abandi babyungukiramo kukurusha. Ni byiza gufasha inshuti ariko kumara umwanya wumva cyangwa wita ku bibazo by’abandi kuruta uko wita ku byawe bizakuzanira abanzi mu gihe washatse kwiha umwanya wo kwita ku byawe. Gukunda bagenzi bawe bibanzirizwa no kwikunda ubwawe.

Uhora uvuga yego. Iki ni ikimenyetso cyo kutikunda bihagije. Iyo wemereye umuntu ikintu ntukimuhe arakwanga atitaye ku mpamvu. Ntugatange icyo usabwe cyose, kuko kwitanga birenze urugero si byiza.

Abantu bakwitabaza iyo bagize ibyago. Usanga iyo abantu bari mu birori batakwibuka, bagera mu bibazo ukaba uwa mbere bahamagara. Ubwo uzi icyo bakubonyemo? Babona ko kwitanga kwawe n’akamaro kawe ari mu bibazo kuko waberetse ko uhora uhari ku bwabo.

Ukora ibintu nyuma ukicuza kuko witanze ukita ku byabo ukica ibyawe. Uhora uhugiye mu gufasha abantu buri gihe. Ntubona umwanya wo kureba ibyo ukunda kuko uba uhugiye mu by’abandi. Abahanga bavuga ko byanakuviramo kugira ibyo wiyima kugera ubuze n’ubushake bwo kurya nka mbere.

Gutanga birengeje urugero no kumenyereza abantu kubitangira bituma bumva ko ari byo ushinzwe, waramuka utabikoze nk’uko bisanzwe bakagufata nk’ubasuzuguye bityo bakakwanga.

Ushobora kuguriza umuntu kenshi ubutaha wabyanga akagufata nk’aho ubikoze nkana. Ushobora kuba waramenyereje umuntu kumuha impano buri uko muhuye wayibura akaurakarira. Izi ni ingero.

Gutanga birengeje urugero bituma bakumenyera, bakagusuzugura, ku buryo batwara ibyawe bumva ko nta kibazo urabigiraho. Utangira kwanga abantu kuko bakomeza kugusaba ibintu kandi ari wowe wabibamenyereje. Wumva bagushyiraho umutwaro kuko akabaye kose ari wowe babwira bakaguteza n’abandi bantu ngo ubafashe.

Kubirwanya ugomba kumenya uburenganzira bwawe, ukamenya ko hari ibyo utanga n’ibyo utatanga, ibyo wakorera umuntu n’ibyo utamukorera nubwo waba ubishoboye, cyane na we mu gihe abishoboye.

Niba ari ibyo ukorera umuntu cyangwa umuha umwitangiye, ibaze niba na we yagukorera ibisa no kukwitangira, nusanga bitameze bityo ugire umutima wo kumva ko kumufasha bitari itegeko.

Ese ni ryari navuze yego nagombaga kuvuga oya? Nakwitoza nte kuvuga oya kandi simbabare? Nibiba ngombwa, ntuzahite wemera ako kanya ibyo usabwe. Uzabasabe igihe ubitekerezeho.

Iyi nkuru ntiyari igamije kukubuza gutanga no kwitangira abandi. Uzirinde gukabya.

Guha inshuti igihe n’amafaranga ni byiza ariko uzirinde gukabya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.