Umuhanzi mpuzamahanga umaze kwigarurira imitima y’abantu batuye mu bihugu by’Afurika akoresheje impano yahawe na Nyagasani yo kuririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Israel Mbonyi, yahagaritse ibikorwa biri kubera mu Mugi wa Mbarara.
Aha ni muri Uganda aho agiye gukorera igitaramo cy’akataraboneka, nyuma y’igihe kinini Abagande bamutegerezanyije amatsiko menshi cyane kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024.
Aha na ho ahageze avuye mu kandi gace ka Uganda, Kampala, aho ibikorwa by’abahatuye byari byahagaze, bose barajwe inshinga no gutaramana na Israel Mbonyi ukomeje kwitwa Nina Siri Hit Maker, abikesheje indirimbo Nina Siri yakubye igikundiro yari afite mu nshuro amagana.
Ku wa 23 yataramiye ahitwa Kampala, Lugogo Cricket Oval, ahasiga amateka atazibagirana, aho yanahaye icyubahiro umuhanzikazi wo muri Uganda Judith Babirye wahimbye indirimbo yise Yesu Beera Nange, Israel Mbonyi kuyiririmbana n’Abagande byatumye igitaramo kirushaho kuba ubuki.
Mu rugendo rwo kugera aho agomba gutaramira uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, Israel Mbonyi ageze mu Mujyi wa Mbarara, hafi y’ahubatse Kaminuza ya Mbarara Univeristy Inn Grounds arataramira uyu mugoroba, yari aherekejwe n’imodoka nyinshi cyane ndetse n’amamoto, byose byanditseho amazina ye, ibindi biriho amafoto ye, ibyo byose bigakorwa hacurangwa n’indirimbo ze ziryoheye amatwi.
Aho ari kunyura hose, abasore n’inkumi, abagore n’abagabo, abana n’abageze mu zabukuru bose bari gufata amafoto n’utuvidewo duto duto, cyeretse wenda abadafite telephone zigezweho za Smartphone.
Israel Mbonyi yagize ati: “Singe urarota ntangiye gutaramana namwe mu minota mike.”
Igitaramo yakoreye i Kampala cyabaye igitaramo cya mbere uyu muhanzi yakoreye muri kiriya gihugu, cyabereye mu mbuga ya Lugogo Cricket Oval isanzwe yakira abantu barenga ibihumbi 15. Yagikoze abanjirijwe n’abandi bahanzi bo muri kiriya ndetse n’abavugabutumwa bakomeye, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024.
Icyo agiye gukora ni icya kabiri araba akoreye muri Uganda. Nk’uko mu gitaramo cya mbere byagenze, aho yitaye ku kuririmba cyane indirimbo ze zamamaye mu rurumi rw’Ikinyarwanda, ndetse n’izo yahimbye mu rurimi rw’Igiswayile, byitezwe ko n’uyu munsi ari ko arabigenza, akaririmba indirimbo ze zirimo ‘Ibihe’, ‘Nina Siri’, ‘Tugumane’, ‘Hari ubuzima’, ‘Nturi wenyine’, ‘Nk’umusirikare’ n’izindi.
mihanda yuzuye imodoka zimuherekeje
Ahageze avuye i Kampala