Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa. (Matayo 7:7).
Muri iki cyanditswe, Yesu aratwigisha amoko atandukanye yo gusenga cyangwa gushaka ibisubizo.
1.Ukomanga iyo hakinze: Nk’uko mubizi, ibisubizo byacu bituruka mu bwami bw’ijuru. Hari impamvu zitandukanye zatuma twumva amasengesho atagerayo, akenshi ni ukubera gusengana ugushidikanya, ubunebwe, ibyaha, irari, urwango...,bene ayo masengesho ntafungura ijuru.
Isengesho ryawe rigomba kuba ryuzuye gukiranuka, urukundo no kwizera kugira ngo rifungure ijuru. Nka Daniel, rigomba gusatura ikirere cy’amadayimoni, rigakomanga mu mutima w’Imana.
Ntabwo bigusaba gusakuza cyangwa kurira kuko ni umutima wawe uvugana n’umutima w’Imana. Wabikora n’ukuri iruhande ntamenye ko uri kuvugana n’Isumbabyose.
Umutima wawe ni wo wakingura umutima w’Imana, ukomanze n’ijwi ryuzuye urukundo, ugasohokana icyo uyishakaho.
2.Umuntu uzi ko ataza guhabwa ntagira umwete wo gusaba: Ariko iyo uzi umutima w’uwo usaba, ukizera ko yaguha ibyo usaba kandi abifite, kudasaba ni ukwiyima.
Maman wanjye yambyiye cyera ati: "Ntawiyima, umwima ahari". Arongera ati "Niba uzi ko udatanga, ntuzasabe kuko utazahabwa".
Rero, Yesu adutoza gusaba kugira ngo dukuze ukwizera ko guhabwa, ndetse n’umutima wo gutanga. Kuko dusarura ibyo twabibye.
3.Hari igihe abantu b’Imana baba abanebwe, bashaka ko byose babikorerwa: Barasubizwa ariko ntibabone ibyo bisubizo kuko batazi aho biri.
Urugero, usaba akazi kandi ufite igikapu cyuzuye imyenda. Wagurisha igice, kikakuviramo igishoro cy’ubucuruzi. Iyo Imana ivuze gushaka, ni uko yasubije, ariko dukeneye n’uruhare rwacu ngo byose bigende neza.
Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo. (Abefeso 3:20)
Ibisubizo bihishwe imbere muri twe, dufite umukoro wo kubishaka no kubigeraho. Yesu adushoboze.
Shalom, Pastor Christian Gisanura