× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubuzima bwa Yesu bwose mu ndirimbo imwe! – Capitoline nta cyo yasize mu “Urwibutso Rwiza” - VIDEO

Category: Artists  »  1 week ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ubuzima bwa Yesu bwose mu ndirimbo imwe! – Capitoline nta cyo yasize mu “Urwibutso Rwiza” - VIDEO

Umuhanzikazi nyarwanda umaze kumenyekana nk’umwe mu baririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Abayisenga Capitoline, yashyize hanze indirimbo yise "Urwibutso Rwiza".

Ni indirimbo isohotse nyuma y’amezi atageze kuri abiri ashyize hanze iyo yise “Ikorera ku Gihe” iri mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza zakunzwe cyane kuva mu ntangiriro za Nzeri kugeza ubu.

Iyi ndirimboUrwibutso Rwiza igaruka cyane ku buzima bwa Yesu, by’umwihariko ubwo mu minsi ya nyuma y’ububabare bwe hano ku isi. Ayitangira avuga ku Musozi wa Goligota, umwe Yesu yamennyeho amaraso akahasiga ubuzima.

Capitoline araririmba ati: “Umusozi mwiza, umusozi w’agahinda, umusozi w’umubabaro, Goligota, wamenetseho amaraso menshi y’igiciro cyinshi y’Umwana w’Intama w’Imana.”
Akomeza agira ati: “Yewe Musaraba we, nzakuririmba na we Goligota, kuko wambereye Urwibutso Rwiza ntazibagirwa.”

Agaruka ku buzima bwa nyuma Yesu agiye gupfa ati: “Maze ku isaha ya cyenda, Yesu avuga ijwi rirenga ati: ‘Eli Eli, Lama, Sabakitani’ bisobanurwa ngo Mana yange, ni iki kikundekesheje?”

Asoza agira ati: “Mbega Ubuntu busaga ubundi Yesu yatugiriye! Yarakubiswe, arashinyagurirwa, yemera gutukwa kubera ngewe nawe.” Izi ndirimbo ebyiri zisohotse zikurikiranye, iyi nshyashya Urwibutso Rwiza isohotse muri uku Kwakira na Ikorera ku Gihe yasohotse muri Nzeri, zisohotse nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka adashyira igihangano hanze, kuko yaherukaga iyitwa Imana Ishimwe yasohotse mu mwaka wa 2023.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Capitoline yavuze ko akora indirimbo ziganjemo ihumure agira ati: “Ari ihumure cyangwa se izigendanye n’amasezerano, zose abantu baba bakeneye kumva ubutumwa bukubiye muri zo.

Gusa, akenshi nkunda gukora indirimbo zihumuriza abantu, kuko hari abantu benshi barushye, bananiwe, bafite ibigeragezo by’inshi n’ibibazo byinshi, ni yo mpamvu n’indirimbo nasohoye bwa mbere yitwa ‘Ijambo Ry’Ihumure’. "

Yavutse ku itariki ya mbere ya Gashyantare 2003, akurira mu itorero rya ADEPR Kabari, ribarizwa mu Karere ka Rulindo.

Aririmba muri Korali Itabaza yo mu itorero rya ADEPR Kabari. Iyi korari na yo yayigishaga indirimbo, akayibera umutoza mu gihe cyo kurepeta kandi mu ndirimbo yatozaga abagize korari habaga harimo n’ize bwite.

Uretse iyi nshya yise "Urwibutso Rwiza” n’iheruka yise “Ikorera ku Gihe", ikaba ari na yo ya mbere yagiye hanze muri uyu mwaka wa 2024, asanganywe izindi zirimo ‘Ijambo Ry’Ihumure’, ‘Dufite Imana’, ‘Ntakinanira Imana’, ‘Irakuzi’, ‘Warahabaye’ n’izindi.

Indirimbo nshya ya Capitoline Abayisenga ikubiyemo ubuzima bwa Kristo cyane cyane mu minsi ya nyuma

Abayisenga Capitoline arakataje mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.