× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubuzima budafite intego: Ibiburanga, ingaruka, icyo ijambo ry’Imana ribivugaho n’uko wabuvamo

Category: Words of Wisdom  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ubuzima budafite intego: Ibiburanga, ingaruka, icyo ijambo ry'Imana ribivugaho n'uko wabuvamo

Ubuzima budafite intego ni ubuzima umuntu abamo atagira icyerekezo, atazi impamvu ariho, atazi icyo ashaka kugeraho cyangwa icyo agomba gukora. Ni ubuzima bubaho uko bwije n’uko bukeye, ariko nta ntego cyangwa icyerekezo gihamye kibuyobora.

1. Ubuzima budafite intego burangwa n’iki?

Ni ubuzima butagira icyerekezo cyangwa umurongo ngenderwaho, ni ubuzima butagira impamvu yumvikana yo kubaho, kandi buba bushingiye ku kwibera gusa, aho kubaho ugamije ikintu gifite agaciro. Bugaragaramo kwigunga, kwibura no kubaho mu bwigunge bwo mu mutima.

2. Ingaruka zo kubaho mu buzima budafite intego:

Kubura ibyishimo nyakuri: Umuntu ahora atishimye, ndetse n’ibintu byiza abona ntibimushimisha.

Kunanirwa gufata ibyemezo bikwiye: Kubera ko nta cyo yerekejeho ubuzima, afata ibyemezo bimujyana aho abandi bagana gusa.

Kubaho mu kwigunga n’agahinda: Ashobora kumva nta gaciro afite, ndetse rimwe na rimwe akagira ibitekerezo byo kwiyahura.

Kugira imibanire mibi: Ntashobora kubaka neza umubano n’abandi kuko atiyumva neza we ubwe.

Kwiyandarika: Ashobora kujya mu businzi, ubusambanyi, cyangwa ibindi bikorwa bibi, ashaka kumva afite icyo ahungiramo.

3. Bibiliya ibuvugaho iki?

a) Imana yaremye umuntu ifite intego. Yeremiya 29:11: "Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga."

Abefeso 2:10: "Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo"

b) Kubaho utazi intego Imana yagushyiriyeho ni uguta igihe:

Umubwiriza 1:14: "Nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y’ijuru, kandi mbona byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga."

c Ubuzima bufite intego butangirira ku kumenya Imana:

Imigani 3:5-6: "Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Ujye umwemera mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe.”

4. Ibimenyetso biranga umuntu uba mu buzima budafite intego

Aba adashishikazwa n’imigambi y’ejo hazaza, afata ibyemezo bidafite umutwe n’ikibuno, kuko nta ntego bimuganisha ho, yitwara nk’ucunguwe n’amahirwe gusa, nta guhanga cyangwa gutegura, asuzugura cyangwa yirengagiza impano afite, kuko atazi icyo yazikoresha.

5. Uko wabuvamo: Inzira yo kuva mu buzima budafite intego

a) Menya Imana kandi umenye icyo yagushyiriyeho ku isi:

Zaburi 139:13-16 igaragaza ko Imana izi imibereho yacu kuva tukiri mu nda ya mama. Gusenga no gusoma Ijambo ry’Imana ni intangiriro yo kumenya icyo ugomba gukora.

b) Shyiraho intego zirambye:

Intego zigomba kuba zihuye n’impano zawe, ubushobozi bwawe, ndetse n’ubushake bwawe bwo gukorera Imana. Zishobora kuba zishingiye ku gufasha abandi, gukora umurimo w’Imana, kwiga, kwiteza imbere, n’ibindi.

c) Shaka abajyanama beza kandi bagufasha kwerekeza imbere:

Imigani 15:22: "Aho inama itari, imigambi ntihama, abajyanama benshi batera gutsinda."

d) Jya ugenzura uko ubaho buri munsi:

Mbese ibyo ukora bihuye n’intego yawe cyangwa ni ugupfa kubaho?

e) Icy’ingenzi: Isubize Imana ubuzima bwawe

Luka 9:23: "Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire, kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utīta ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza."

6. Bibiliya igaragaza ko ubuzima bufite intego buhesha Imana icyubahiro

1 Abakorinto 10:31: "Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana."

Kumenya intego y’ubuzima ni ukwemera gukorera Imana, gutanga umusaruro, gufasha abandi no gukoresha impano zawe ku bw’icyubahiro cyayo.

Ubuzima budafite intego ni nk’ubwato butagira umuyobozi n’icyerekezo, bwipfusha ku nyanja. Ariko iyo wemeye Imana, ukayigisha, ukayubaha, kandi ukamenya icyo yagushyiriyeho, ubuzima bwawe buhinduka. Ni bwo ubuzima bugira agaciro, bugatanga umusaruro kandi bukuzura ibyishimo nyakuri bitangwa na Kristo Yesu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.