Urubuga rwa Mind_set_wisdom kuri Instagram ruzwiho amagambo n’amashusho atuma abantu bibuka gutekereza, rwongeye kwerekana ko inzira ijya mu muriro ishimisha kurusha ijuru, inzira ijya mu ijuru igatwika kurusha itanura
Ifoto basangije iri kuvugisha isi yose kubera ubutumwa buyihishemo buhishura amahitamo y’abantu mu mibereho no mu myifatire y’imico n’iyobokamana.
Iyo foto, yashyizwe hanze muri Nyakanga 2025, imaze gukundwa n’abantu barenga 34,700, ifite ibitekerezo 346, ndetse ikaba yarabitswe n’abarenga 28,200—ibigaragaza uburyo ubutumwa bwayo bwagize aho bukora ku mitima ya benshi.
Iyo foto igizwe n’ibice bibiri bihabanye. – Igice cyo hejuru, hagaragaramo umugabo woroheje wiruka afite umuhate; hejuru ye handitse ngo: “The road to heaven feels like hell” (Inzira ijya mu ijuru isa n’iy’umuriro).
– Igice cyo hasi, hagaragaramo umugabo unanutse arimo kurya hambuger yicaye mu bwisanzure, hejuru ye handitse ngo: “The road to hell feels like heaven” (Inzira ijya mu muriro isa n’iy’ijuru).
Ubutumwa bukomeye buri muri iyi shusho ni uko inzira nyayo ituganisha ku mahoro no ku bugingo itarangwa n’ibyishimo by’ako kanya, ahubwo isaba kwiyanga, kurwana n’irari, no kwitangira ubuzima burambye. Iyo nzira igoye mu maso ya benshi, ariko ni yo iganisha ku ijuru. Na ho indi, irimo ibyishimo n’ibyorohereza umubiri, ariko ihishemo iherezo ribabaje—umuriro w’iteka, umubabaro….
Iyi shusho igaragarira neza mu nyigisho ya Yesu Kristo muri Matayo 7:13-14 aho yasabye abantu kwinjira mu irembo rifunganye, kuko ari ryo riganisha ku bugingo; kandi ni bake baryinjiramo. Irembo rirerire n’inzira nini ni byo byinjiramo benshi, ariko biganisha ku kurimbuka.
Ibi bivuze ko kugira ngo umuntu agere ku bugingo, bisaba inzira igoye, y’umurimo, ukwiyanga no kurwanya irari, ariko ibyo yihanganira bifite igihembo gikomeye.
Inzira ijya mu muriro ishimisha kurusha ijuru, inzira ijya mu ijuru igatwika kurusha itanura