× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 9 ukora ugahinduka umukene wabyise imikino muri iyi minsi - Impuguro za Bibiliya

Category: Words of Wisdom  »  August 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibintu 9 ukora ugahinduka umukene wabyise imikino muri iyi minsi - Impuguro za Bibiliya

Ni ibintu byinshi wakora ugahinduka umukene ari wowe biturutseho. Ni yo mpamvu ukwiriye kubimenya ukabyirinda, kuko nta muntu n’umwe wifuza kubaho akennye.

Bibiliya ivuga ko amafaranga akemura ibibazo, nubwo atabikemura byose. Icyakora, birakwiriye ko umuntu wubaha Imana yirinda ubunebwe nk’uko Salomo yabivuze agira ati: “Umunebwe arifuza ntagire icyo abona, mu gihe umunyamwete we abyibuha.”_Imigani 13:4

Ni yo mpamvu Paradise yifashishije Ikinyamakuru Word Motivation, yakusanyije ibintu bituma abantu benshi bo mu minsi ya none bahinduka abakene gahoro gahoro kandi ari bo babyiteye. Umuntu ufite imico itanu mu yavuzwe hasi aha, uwo aba ari kwikururira ubukene bukomeye:
1. Ubyuka ukerewe buri gihe

Nta na rimwe kuryamira bihoraho bijya bigwa abantu amahoro nubwo nta kazi baba bafite. Jya ubyuka kare, uryamire ubitewe n’uko waraye unanijwe n’akazi. Ushobora gusoma ibitabo, ugakora imirimo yo mu rugo, ariko ntiwishingikirize ku kuba udafite akazi ngo bibe impamvu yo kuryamira.

2. Ukoresha telephone umunsi wose

Gukoresha telephone umunsi wose bigutwara igihe wagakoresheje ibindi. ibyo bikubiyemo kuyivugiraho amasaha menshi, kureba ibiganiro n’amavidewo atandukanye ku mbuga nkoranyambaga, n’ibindi bitandukanye wayikoresha bukira itakuvuye mu biganza kandi ubizi neza ko kuyikoresha nta kintu birakwinjiriza. Abenshi birukanwa mu kazi kubera gukoresha cyane telephone.

3. Inshuro zose ugiye kureba videwo ureba izidafite umumaro

Hano ni ukureba ama comedies gusa, ukaba wamara icyumweru utarebye videwo yigisha ikintu runaka. Hari ubwo kureba comedies biruhura mu mutwe w’umuntu wakoze imirimo myinshi, ariko ku muntu uzireba buri gihe nta cyo zimumarira. Ukwiriye kureba videwo nziza zigisha, ku buryo nyuma yo kuzirangiza uwakubaza icyo wakuyemo ukimubwira, aho kuvuga ko wasetse ugatembagara gusa. Jya ureba za zindi zirimo ibintu utazi, utamenyereye.

4. Nta kintu gishya wiga

Nubwo waba wize ikintu gishya, ni ibya buri wese uri ku isi kuko ibihe biba byahindutse akagira igishya amenya. Ntujya ufata umwanya ngo wiyemeze kwiga gukora ikintu gishya, nubwo kwaba ari uguteka, kumesa, kuganira, ururimi n’ibindi bitandukanye.

5. Iby’ubuzima bwiza wabihariye abandi

Ntugira isuku, wambara uko wiboneye, ntukora siporo, … mbese ibyo bavuga ko byatuma ugira ubuzima bwiza wabigize ibiri aho bidafite umumaro.

6. Utekereza imishinga igahera mu mutwe

Ikintu cyose wiyemeje gukora birangira utagikoze, nubwo cyaba cyoroheje.

7. Igihe kinini ukimara wasohotse

Uretse no mu mpera z’icyumweru, ushobora kwitekerezaho ugasanga buri munsi umara amasaha arenga atatu watemberanye n’inshuti, nta mwanya uhagije ugira wo kwicara hamwe utekereza.

8. Usuzugura ababyeyi bawe

Waba warashatse cyangwa utarashatse, gusuzugura ababyeyi biganisha mu bukene. Na Bibiliya ivuga ko iyo ubumviye umara igihe kinini ku isi utuje. _Abefeso 6:1-3

9. Utekereza ko ufite igihe

Usanga inshuro nyinshi wimura ibyo wagombaga gukora kuko uba wumva ko n’ejo ari umunsi. Imico itanu mu yavuzwe haruguru iramutse ikuriho, iki ni cyo gihe cyiza cyo kuyigabanya, kuko abahanga bemeza ko ari inzira njya bukene umuntu aba yagezemo.

Nubwo abantu bose badakena bibaturutseho, ibyo ushoboye wabikora ntukene

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.