Buri muntu wese aba akeneye kubahwa n’abandi, ariko nk’uko bimenyerewe nta muntu wakubaha utiyubaha. Ni iki bisaba kugira ngo ugaragare nk’umuntu wiyubaha?
Dore uburyo icumi abantu bashakamo icyubahiro cyabo, abandi na bo bakabubaha bakurikije uko biyubaha bo ubwabo:
1.Ntugahange amaso umuntu utayaguhanze
Kwirinda kureba umuntu utakureba bisobanuye ko udakwiriye kwita ku bintu by’abantu batakwitayeho, wibaza uko baraye n’uko baramutse kandi ubibona ko badakeneye kumenya ibyawe. Ibi wabikorera abana bawe kandi b’ibitambambuga, kuko ari bo baba bakeneye kwerekwa ko bitaweho kuruta uko babikora.
Bigendanye kandi no kutitegereza abantu bakunyuraho mu muhanda ngo ukabye. Abakiri bato ni bo bibaho kenshi, umusore yatambuka umukobwa akamukurikiza amaso, kandi abasore na bo ni uko, ndetse bivugwa ko bo bahindukira cyane kurusha abakobwa.
Iyo umukobwa abanyuzeho, abenshi muri bo bamwitegereza cyane birenze ibikenewe. Ibi bigaragara nko kutiyubaha, byaba bikozwe n’umukobwa cyangwa umuhungu, ndetse n’undi uwo ari we wese ureba umuntu utamureba, utamwitayeho.
2. Ntugasabirize
Gusaba ubufasha bitandukanye no gusabiriza. Gusabiriza bituruka ku kwigira umunebwe inshuro nyinshi, ukaba wumva ko uzajya uhabwa icyo ushatse utavunitse. Akenshi iyo usabye ikintu umuntu kandi bigaragara ko nta cyo ukora ngo wihe icyo usaba, biba bigaragaza ko usabiriza.
Niba uhora usaba amafaranga, wakabaye uri mu bikorwa bigaragaza ko uri mu nzira zo gushaka ayawe. Ni byiza guhabwa ubufasha kenshi ariko ukabuhabwa ugamije kutongera kubusaba. Ibyo ni ugusaba si ugusabiriza.
3. Ntukavuge byinshi biruta ibyo ubwirwa (gabanya ibyo uvuga)
Umuntu yemerewe kuvuga byinshi mu gihe biri ngombwa cyangwa abisabwe. Si byiza kuba uganira n’umuntu ngo umubwire byinshi biruta ibyo yakubwira cyangwa akubwira. Hari ubwo yaba ari inshuti ikeneye inama zawe, cyangwa ari inkuru runaka uri kubara, cyangwa se wenda hari amasomo uri gutanga, icyo gihe wemerewe kuvuga byinshi biruta ibyo wumva.
Gusa biba biteje akaga iyo umaze igihe kinini wivugaho nubwo waba uvuga insinzi zawe cyangwa ibyago wahuye na byo mu gihe uganira n’abandi. Ibiganiro byawe ntibikarangwemo kenshi no kwibanda ku byo wagezeho n’uburyo wakoresheje ngo ubigereho;
Kandi na bwo ntukavuge cyane ibyago wahuye na byo n’uko byagenze ngo bikugereho. Ibyo ni ibintu uvuga ubibajijwe kandi mu kubivuga si byiza ko ubivuga byose uko byakabaye
Si byiza kumara igihe kinini uvuga uko ubayeho n’ibyo uteganya. Uko iwawe mumeze, ibyo mukunda n’ibyo mwanga, ibyo ukora buri munsi n’ibindi, si ibyo kubwira abandi. Keretse hari ubikubajije.
Ni kimwe no ku byo uteganya imbere. Si byiza ko uvuga imishinga yawe, cyangwa ngo uvuge aho wasabye akazi, aho uteganya kugasaba, ibyo uzagura n’ibindi. keretse ubibajijwe n’umuntu ukwiriye kubimenya.
4. Abantu nibagusuzugura uzabavemo ako kanya
Umuntu uzagusuzugura uwo ari we wese uzahite umuhunga. Ibi ahanini uzabikurikize mu gihe uganira n’abandi ukabona ibitekerezo byawe babiciye amazi. Ntuzagume hagati yabo, uzahite wigendera.
Nanone mu gihe uzi ko itsinda runaka rigusuzugura, ntukagendane na ryo cyangwa ngo urihe igihe cyawe. Abaririmo baba bagufata nk’ufite ubwenge buke, cyangwa nk’umuntu uciriritse, kuko burya biragorana ko umuntu ugufata nk’umunyabwenge agusuzugura.
Ahantu hamwe wemerewe gusuzugurwa ukahaguma, ni mu gihe uzi ko kwemera gusuzugurwa birakugeza ku cyo ushaka. Niba sobuja agusuzugura, ukwiriye kubyihanganira, ariko ukirinda agasuzuguro ushaka ikindi wakora kandi kidatuma wumva ko usuzuguritse.
Ibi ariko nta ho bihuriye no kuba ukora akazi abandi babona ko gaciriritse. Niba abo mugakorana bakwishimira kandi kakaba kaguha ibyo ukeneye, ntuzite ku bo ku ruhande bagusuzugura kubera ko. Ahubwo uzace agasuzuguro, abo bantu ubiceho.
5. Ntukarye byinshi by’abandi biruta ibyawe barya
Ntukishimire ko inshuti zawe zikugurira buri gihe uko mwatembereye cyangwa mwasohotse, nubwo yaba ari umukunzi wawe. Niba abantu bakwitaho kenshi, nawe uge ubitaho, niba bakugurira kenshi nawe unyuzemo ubagurire icyo kunywa cyangwa icyo kurya.
Uretse kuba wiyubashye muri ako kanya, uba uniyubahijije mu minsi izaza, kuko nubwo mwatandukana batazagenda bavuga ko baguhaye ibyabo. Mu gihe wumva ko utazabona uburyo bwo kugaburira abakugaburira nibura inshuro imwe muri enye babikoramo, ikiza ni uko wareka gukomeza kugaburirwa na bo.
Umugabo wawe, umugore wawe cyangwa ukurera, ni bo bonyine bemerewe kuguha ibyo kurya biruta ibyo wabaha kuko akenshi babikora nk’inshingano, ariko na bwo ubishoboye wajya unyuzamo na bo ukabaha ibyo kurya biguturutseho. Ubwo birumvikana ko haba mu byo kurya no kunywa udakwiriye kwakira byinshi biruta ibyo utanga ku muntu utagufite mu nshingano.
6.Gabanya uko usura abantu
Niba umuntu musurana, ni byiza ko mubikomeza. Icyakora si byiza gusura umuntu inshuro ziruta izo agusura. Gusura umuntu bivuzwe aha ni ukuba waha umuntu wawe igihe ngo mube muri kumwe nta kindi mugamije. Aramutse ari umuntu ujya iwe ugamije ko agufashiriza aho atuye kuko ari byo mwahisemo, ibyo ntibiba byitwa ugusura.
Mu gihe cyose uzasura umuntu inshuro nyinshi kandi we atajya agusura yanagusura bikaba rimwe na rimwe, menya ko uba uri kwisuzuguza. Iyo ubikora ariko we ntabikore, biba bigaragaza ko bimuhangamira, biragusaba rero kwiyubaka ukirinda kubangamira abandi. Imigani 25:17 "Ntugahoze ikirenge cyawe mu nzu y’umuturanyi, Kugira ngo ataguhararuka akakwanga".
7. Ishakemo ibyishimo
Ntugashakire ibyishimo ku bandi. Niba umuntu akubabaje jya ubirenga, ukomeze kugaragaza akanyamuneza. Nta kintu gisuzuguritse nko kubona umuntu aguhemukira akanabona ko byakubabaje. Kubabara ni ngombwa, ariko jya wishakamo ibyishimo kandi uharanire ko amenya ko wishimye.
Jya ukora ibishoboka byose uhore ukeye mu maso, isura idakanyarajwe n’uburakari, kuko isura yawe ibonwa n’abandi kuruta wowe. Ntuzabangamire abantu bakureba kubera ibibazo byawe batanazi.
8. Irinde kuvuga abandi ngo ukundwe
Hari igihe kuvuga ibibi wabonye ku bandi bituma abantu bagutega amatwi, ariko ubikora aba yisuzuguje. Mu gihe uzi neza ko ibyo ugiye kuvuga ku muntu bitari byiza, jya uceceka kuko kubivuga nubwo bitagusuzuguza mu gihe ubivuga, nyuma yaho uzasuzugurirwa ibyo wavuze ahahise. Ntukemere ko amazimwe ava mu kanwa kawe, ahubwo uzaharanire kuvuga ibyiza ku bandi.
9 Tekereza mbere yo kuvuga
Ubushakashatsi bugaragaza ko 80% by’abantu bakuzi bakubahira ibiva mu kanwa kawe. Ibi bivuze ko uko wambara, amafaranga utunze, aho utaha, amashuri wize n’ibindi bikubahisha muri 20% by’abo muziranye. Ubwo rero jya wirinda kuvuga ibyo utatekerejeho.
Kubitekerezaho bisobanuye kureba umumaro birakugirira wowe ubivuga n’uwo biragirira ababyumva, kandi ukibanda cyane ku ngaruka byateza. Akarenze umunwa karushya ihamagaza.
10. Buri gihe jya ureba uruhande rwiza (Positive)
Nubwo wahura n’ibibazo, jya wiremamo umutima mwiza, wihe icyizere cy’uko birakemuka vuba. Uko ni ko bikwiriye no kugenda ku ko ufata abandi. Jya ugerageza ubashakeho ibyiza kurusha ibibi. Ibi bintu ubikoze nta cyo waba. Kimwe n’uko Pawulo yabwiye Abagalatiya mu gice cya 5:23, ibi bintu nta mategeko abihanira.
Uge wibuka amagambo aboneka mu Mubwiriza igice cya 3, avuga ko buri kintu kigira igihe cyacyo. Hari igihe cyo kuvuga n’icyo guceceka, igihe cyo kuba uri wenyine n’igihe cyo kuba uri kumwe n’abandi, kandi n’ibindi byose byavuzwe muri iyi nkuru ni uko. Uzagerageze gukora ikintu gikwiriye mu gihe gikwiriye, abantu bazakubaha.