Umuramyi Jeanne Dufashwanayo ni umukobwa ushima lmana wiyemeje kuyivugira binyuze mu bihangano bye byiza.
Jeanne Dufashwanayo ni umuramyikazi wavukiye mu cyahoze ari Kibuye, ubu ni mu Karere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburenganzira, gusa ubu akaba ari kubarizwa mu Karere ka Nyabihu (ku bw’inshingano). Jeanne avuka mu muryago w’abana batandatu.
Uyu muramyi yatangiye gukora umuziki mu mwaka 2021 mu myaka itatu amaze mu muziki akaba amaze gukora ibihangano 12 harimo indirimbo z’ amajwi 10 (audio lyrics) ndetse n’indirimbo z’ amashusho 2 (video).
Mu minsi micye ishize ni bwo Jeanne Dufashwananyo yashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho yise "Ni kenshi". Ni indirimbo yakiriwe neza cyane.
Ubwo yaganiraga na Paradise, uyu muhanzikazi yagize ati: "Kuririmba ndabikunda cyane kuva ndi umwana nakuze mbikunda. Si njye gusa kuko mu rugo twese, ababyeyi n’abana dukunda kuririmba muri rusange."
Yunzemo ati: "Intego yanjye ni uko nzakomeza gukora indirimbo zitandukanye uko nzashobozwa kose, kugira ngo ubutumwa bubashe kugera kure no ku bo njye ntabasha kugeraho.
Kandi icyo nabwira abakunzi banjye ni ukubasaba kunshyigikira uko bashobojwe kose, haba mu masengesho, mu bitekerezo ndetse no mu bushobozi."
Jeanne Dufashwanayo arashaka ko ibihangano bye bigera mu mahanga yose
Ndasaba lmana ikomeze ifashe umuvandimwe Dufashwanayo Jeanne mu murimo yatangiye imuhe amagara mazima kdi ntazacike intege.kdi ubutumwa bugere kuba’tuye isi yose.Yesu n’agaruka tuz’ibanire no mu ijuru.