× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubusesenguzi: Ibintu 5 byo gushimira M. Irene “wabyaye mu muziki” Vestine na Dorcas

Category: Artists  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubusesenguzi: Ibintu 5 byo gushimira M. Irene “wabyaye mu muziki” Vestine na Dorcas

Nubwo batandukanye, hari ibintu 5 byo gushimira Murindahabi Irene wamenyekanishije abahanzi Vestine na Dorcas mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y’itangazo ryasohowe na Vestine na Dorcas rivuga ko basoje ubufatanye bari bafitanye na Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene, benshi bongeye kwibaza uruhare uyu munyamakuru yagize mu rugendo rw’aba bahanzikazi bamaze kuba bamwe mu bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu Karere.

Nubwo buri ruhande rushobora kugira uko rubibona, hari ibintu bifatika benshi bemeranya ko Murindahabi Irene yagizeho uruhare rukomeye mu kubaka izina rya Vestine na Dorcas. M. Irene namwise umubyeyi wabo mu muziki, kandi ni mu gihe nabo ubwabo bakunda kumwita "Daddy" mu kumuha agaciro ku bw’uruhare rwe mu muziki wabo.

Dore ibintu bitanu ashobora gushimirwa mu mboni za Paradise:

1. Yabakuye ku rwego rwo kuririmba bisanzwe abageza ku rwego rw’abahanzi bazwi mu Gihugu no hanze

Mu mwaka wa 2020, Vestine na Dorcas bari bafite impano yo kuririmba ariko bataramenyekana mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Nyuma yo guhura na Murindahabi Irene, batangiye urugendo rwabagejeje ku rwego rwo kuba amazina akunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu munsi, indirimbo zabo ziririmbwa mu matorero, mu ngo no mu bitaramo bitandukanye hirya no hino mu Gihugu.

2. Yashoye amafaranga n’ubumenyi mu mpano yabo

Mu muziki, impano yonyine ntiba ihagije. Hakenerwa amafaranga yo gutunganya indirimbo, gukora amashusho, kwamamaza ibikorwa ndetse no kubaka isura y’umuhanzi.

M. Irene yagiye afasha aba bakobwa mu bikorwa bitandukanye birimo amashuri, imyambaro, ubwikorezi, gutunganya indirimbo no kuzimenyekanisha, ibintu byasabaga ubushobozi n’igihe kinini. Amasezerano yabo avuga ko buri ndirimbo ifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw.

3. Yabafashije gukora indirimbo zabaye amateka muri Gospel nyarwanda

Mu ndirimbo zakunzwe cyane harimo “Nahawe Ijambo”, “Yebo”, “Si Bayali” “Iriba,” “Ihema” “Emmanuel,” “Usisite,” “Ibuye”, “Umutaka,” n’izindi nyinshi zakunzwe ku rwego rwo hejuru.

Bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki bavuga ko izi ndirimbo zitari kugera kure gutyo iyo hatabaho uburyo bwo kuzamamaza no kuzicunga neza.

Aba bakobwa bakomoka mu Karere ka Musanze, barakunzwe cyane mu muziki wa Gospel ndetse bafite indirimbo "Yebo" yarebwe na Miliyoni 41.

4. Yabafunguriye amarembo y’ibitaramo n’itangazamakuru

Mu myaka itanu ishize, Vestine na Dorcas bagiye bagaragara mu bitaramo bitandukanye, kuri televiziyo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bikomeye bya Gospel. Nabo ubwabo bakoze igitaramo bamurikiyemo Album ya mbere "Nahawe Ijambo".

Ibi byatumye bava ku rwego rw’abahanzi bakizamuka bagera ku rwego rw’abahanzi bafite izina rikomeye kandi bakurikiranwa n’abantu benshi imbere no hanze y’u Rwanda.

5. Yagize uruhare mu kubaka ikirango cya Vestine na Dorcas

Ikimenyetso cy’uburemere bw’izina ry’aba bahanzikazi ni uko inkuru yose ibareba ihita ikurura amarangamutima n’ibitekerezo byinshi mu Gihugu.

N’ubu itandukana ryabo na M. Irene rikomeje kuba imwe mu nkuru zivugwaho cyane mu myidagaduro nyarwanda, ibintu bigaragaza urwego bagezeho.

Nubwo ubu impande zombi zatandukanye, benshi bemera ko M. Irene yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwatumye Vestine na Dorcas bava ku kuba abakobwa bafite impano zo kuririmba, bakagera ku rwego rwo kuba bamwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite ijambo rikomeye muri Gospel nyarwanda.

Ibyo bizatuma izina rye rikomeza kugarukwaho igihe cyose hazaba havugwa amateka y’izamuka rya Vestine na Dorcas mu muziki.

Abo Murindahabi yafashije gukambakamba no gutera udutambwe, ubu bagiye kugenda biruka ari bonyine

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.