Abantu benshi batekereza ko ubwiza bushingira ku isura gusa, ariko ubushakashatsi n’impuguke mu mitekerereze ya muntu bigaragaza ko hari indi myitwarire n’ubuhanga bishobora gutuma umuntu yigarurira imitima y’abamureba mbere y’uko anagira icyo avuga.
Mu kinyamakuru Psychology Today, impuguke mu mitekerereze ya muntu zivuga ko hari ibintu umunani bivugwa ko bituma umugore agaragara neza kandi akiyubaha imbere y’abandi.
1. Kugira icyizere muri we
Kimwe mu bintu bikurura abantu cyane ni icyizere umuntu aba afite muri we. Umugore wiyizeye agenda yemye, areba abantu mu maso kandi akamwenyura mu buryo busanzwe.
N’iyo umuntu yaba ataramenya neza uko yiyumva, kwitoza guhagarara neza no kuvugana n’abandi adatinya bishobora kumufasha kubaka icyizere.
2. Kugaragaza ibyiza bimuranga
Buri muntu agira ikintu cyihariye kimuranga kandi yishimira. Bishobora kuba amaso meza, inseko nziza, imisatsi myiza cyangwa uburyo yambara.
Kugaragaza ibyo byiza mu buryo bwiyubashye bituma umuntu arushaho kwigirira icyizere no kwigaragaza neza.
3. Kumenya gukoresha amaso mu kuganira
Guhuza amaso n’uwo muganira ni bumwe mu buryo bugaragaza ko umuntu afite icyizere kandi ko ashishikajwe n’ikiganiro.
Kurebana mu maso no kumwenyura bituma abantu bumva bisanzuye kandi bikoroshya itumanaho.
4. Kwita ku musatsi
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abantu benshi bakururwa n’umusatsi usa neza kandi usukuye.
Kwita ku musatsi no kuwugirira isuku ni kimwe mu bintu byongera uburanga bw’umuntu no kwiyumva neza.
5. Kuba umuntu utekereza neza
Imyumvire myiza n’icyizere ku buzima bituma abantu benshi bishimira kukuba hafi.
Abantu bafite ibitekerezo byiza bakunze kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe kandi bagakundwa n’abandi.
6. Kuba umuntu woroheje byo kuba umuntu yakwegera
Hari abantu baba bifuza kumenyana n’abandi ariko imyitwarire yabo ikabatera kwigaragaza nk’abadashaka kuganirizwa.
Kumwenyura, gusuhuza no kwerekana urugwiro bituma abandi bumva bakwisanzuyeho.
7. Kwambara neza
Imyambarire ni kimwe mu bintu bya mbere abantu babona iyo bakubonye.
Kwambara imyenda iboneye, isukuye kandi ijyanye n’aho uri bituma umuntu agaragara neza kandi ko yiyubashye.
8. Kugira urugwiro n’umutima mwiza
Nyuma yo guhura n’abantu, icy’ingenzi ni uburyo ubakira.
Umuntu ugira urugwiro, agatega amatwi abandi kandi ukabubaha akunda kwigarurira imitima ya benshi. Kandi rimwe na rimwe amahirwe meza ava mu kumenya kwakira no kubaha abantu bose tutitaye ku bo ari bo.
Muri rusange, kuba umuntu usukuye, wiyizeye, ugira imyitwarire myiza kandi wubaha abandi ni bimwe mu bintu bituma umugore agaragara neza kandi agakundwa aho ageze hose.