Umunyamuziki w’umuhanga, akaba n’umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka mu Irushanwa RSW Talent Hunt 2023 ritegurwa na Rise and Shine World Ministry, yagaragaye yambaye bitangaje, bihamya ko ari umwe mu Bamikazi bo kwambara neza mu muziki wa Gospel.
Peace Hoziyana yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto amugaragaza aberewe cyane mu myenda y’ibara ry’umukara ndetse by’akarusho yari yicaye mu intebe y’agatangaza nayo y’umukara. Impande ye hari imitako ikoze mu ishusho y’ingagi, ibintu ubona ko biryoheye ijisho.
Uyu mukobwa w’umuhanga cyane mu kuririmba, yari yambaye inkweto z’umukara ndende kandi zifunze, ingofero y’umukara, ipantaro y’umukara n’ikote ry’umukara. Yari afite kandi agasakoshi keza cyane k’umukara. Impande ye hari imitako nayo y’umukara.
Imigaragariye ye yambaye muri ubu buryo butangaje, byagaragaje ko ari umunyamideli ukomeye wakwiyambazwa na benshi mu kugaragaza ibyo bafitiye abakiriya babo, cyane cyane nk’imyenda igezweho kandi ibereye abakristo na cyane ko nawe ari umukristo. Peace araberwa cyane, ushatse uvuge ko arwaye indwara yo kuberwa n’imyenda y’ubwoko bwose yakwambara.
Abakristo bakwiye kumva ko kurimba no kuberwa atari icyaha, na cyane ko bajya bavuga ko uwambaye neza agaragara neza. Ni byiza kandi kubikora mu buryo bwubahisha umurimo "twahamagariwe" wo gukorera Imana. Muzabona inkuru zacu nyinshi nk’izi zishishikariza abantu kwambara neza kuko kwambara neza no kurimba si icyaha rwose.
Peace Hoziyana yari aberewe cyane
Peace hamwe na Israel Mbonyi
Ibara ry’umukara ku isonga mu myenda imibera cyane
Ushatse kumenya ko imyenda yakubera, uzabanze uyihe Peace ayambare
Ubu Peace ni Perezida w’Akanama Nkemurampaka muri RSW Talent Hunt