× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Arwaye indwara yo kuberwa! Peace Hoziyana mu myambarire itangaje - AMAFOTO

Category: Fashion  »  November 2022 »  Editor

Arwaye indwara yo kuberwa! Peace Hoziyana mu myambarire itangaje - AMAFOTO

Umunyamuziki w’umuhanga, akaba n’umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka mu Irushanwa RSW Talent Hunt 2023 ritegurwa na Rise and Shine World Ministry, yagaragaye yambaye bitangaje, bihamya ko ari umwe mu Bamikazi bo kwambara neza mu muziki wa Gospel.

Peace Hoziyana yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto amugaragaza aberewe cyane mu myenda y’ibara ry’umukara ndetse by’akarusho yari yicaye mu intebe y’agatangaza nayo y’umukara. Impande ye hari imitako ikoze mu ishusho y’ingagi, ibintu ubona ko biryoheye ijisho.

Uyu mukobwa w’umuhanga cyane mu kuririmba, yari yambaye inkweto z’umukara ndende kandi zifunze, ingofero y’umukara, ipantaro y’umukara n’ikote ry’umukara. Yari afite kandi agasakoshi keza cyane k’umukara. Impande ye hari imitako nayo y’umukara.

Imigaragariye ye yambaye muri ubu buryo butangaje, byagaragaje ko ari umunyamideli ukomeye wakwiyambazwa na benshi mu kugaragaza ibyo bafitiye abakiriya babo, cyane cyane nk’imyenda igezweho kandi ibereye abakristo na cyane ko nawe ari umukristo. Peace araberwa cyane, ushatse uvuge ko arwaye indwara yo kuberwa n’imyenda y’ubwoko bwose yakwambara.

Abakristo bakwiye kumva ko kurimba no kuberwa atari icyaha, na cyane ko bajya bavuga ko uwambaye neza agaragara neza. Ni byiza kandi kubikora mu buryo bwubahisha umurimo "twahamagariwe" wo gukorera Imana. Muzabona inkuru zacu nyinshi nk’izi zishishikariza abantu kwambara neza kuko kwambara neza no kurimba si icyaha rwose.

Peace Hoziyana yari aberewe cyane

Peace hamwe na Israel Mbonyi

Ibara ry’umukara ku isonga mu myenda imibera cyane

Ushatse kumenya ko imyenda yakubera, uzabanze uyihe Peace ayambare

Ubu Peace ni Perezida w’Akanama Nkemurampaka muri RSW Talent Hunt

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.