Hope Bella ni umuhanzikazi wa Gospel ukomoka mu Rwanda ariko uba mu Bufaransa, aho atuye n’umugabo we. Uretse ubuhanzi, yinjiye mu bushabitsi bwo gufasha abantu kwiyitaho mu bijyanye n’ubwiza, aho abinyuza kuri YouTube channel ye yitwa Bella Hope.
Hope Bella yiyemeje guhuza impano ebyiri kugira ngo arusheho gufasha abantu mu buryo bwuzuye, haba mu buryo bw’umwuka (binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana) no mu buryo bw’umubiri bujyanye no kwiyitaho (binyuze mu kugira abantu inama zo kwiyitaho).
Guhuza impano ebyiri: Ubuhanzi na beauty care
Hope Bella amaze imyaka umunani akora akazi k’ubwiza nk’umuhanga mu kwita ku ruhu (esthetician) muri Yves Rocher Paris, imwe mu nzu zikomeye zitanga serivisi z’ubwiza ku rwego mpuzamahanga.
Nyamara, nubwo afite akazi gahoraho, yakomeje kugira umutima wo gufasha abantu kwiyitaho nta kiguzi binyuze mu mashusho ashyira kuri YouTube.
Yagize ati: "Nkunda ko abantu basa neza kuko nzi ko hari ikintu kinini bibongerera—icyizere, kwikunda, no kwirinda ipfunwe. Mpamya ko buri muntu wese ari mwiza, gusa kwiyitaho kwacu gutandukanye kugatuma tugaragara mu buryo butandukanye."
Mu mashusho ashyira kuri YouTube ye, yigisha uburyo bwo kwifashisha ibintu bisanzwe mu buzima bwa buri munsi, bikabafasha mu kwita ku ruhu rwabo. Aho gutanga inama zijyanye no kugura ibikoresho bihenze, ashimangira ko hari ibikoresho karemano bihendutse kandi bifasha uruhu kubengerana neza.
"Nshyira kuri YouTube ibintu byose biba bisanzwe kandi karemano kugira ngo bifashe abantu. Hari abagerageza kugura ibicuruzwa ariko bikanga cyangwa batazi ibyo bagura, ni yo mpamvu mbigisha ku buntu."-Hope
Ubuhanzi abukora mu gihe abashije
Nubwo ari umuhanzi wa Gospel, Hope Bella asobanura ko ubuhanzi abukora gake bitewe n’uko abifatanya n’akazi ke ka buri munsi.
Icyakora amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zirimo Urukundo rw’Umukiza, Wibivamo, Nkiriho, Uri Imana n’izindi, zifite ubutumwa bwihariye bwo guhumuriza no gushima Imana.
Ku bijyanye n’igihe ateganya gushyira hanze indirimbo nshya, yavuze ko ari gukora uko ashoboye ngo muri aya mazi make ari imbere iboneke, kugira ngo ubutumwa bwa Gospel bukomeze gukwira hose.
Intego ye: Gufasha abantu kumenya uko bakwiyitaho
Hope Bella ashimangira ko intego ye ari ugufasha abantu kwiyitaho by’umwihariko mu buryo busanzwe, kuko yizera ko ubwiza karemano bw’umuntu ari ingenzi. Yongeraho ko n’uwashaka kugura ibicuruzwa yabimusaba binyuze mu bitekerezo (comments) kuri YouTube ye.
Kuri ubu, akunze gukora amashusho agaragaza beauty routines (uburyo bwo kwiyitaho) zifasha abantu gusukura no kwita ku ruhu rwabo, kugira ngo bose bagire ubwiza bw’umwimerere kandi bitabaye ngombwa gukoresha amafaranga menshi.
Hope Bella ni urugero rwiza rw’umuntu wahuje impano ebyiri—ubuhanzi n’ubushabitsi—akanabikora ku buryo bifasha abantu benshi batandukanye. Abifuza gukurikira ibikorwa bye, bashobora kumusanga kuri YouTube channel ye yitwa Bella Hope.
MURI IKI KIGANIRO YEREKANYE UKO WATANDUKANA N’AMABARA N’IBIHERI BYO MU MASO
Hope Bella ni urugero rwiza rw’umuntu wahuje impano ebyiri—ubuhanzi n’ubushabitsi