× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Harya wabatijwe mu rihe dini? Ikibazo cyabajijwe Dj Brianne n’uko cyasubijwe

Category: Fashion  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Harya wabatijwe mu rihe dini? Ikibazo cyabajijwe Dj Brianne n'uko cyasubijwe

Gateka Esther Briane uzwi nka DJ Brianne ku Isibo FM, mu kuvanga imiziki no mu myidagaduro nyarwanda, nyuma y’igihe gito abatijwe agashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inda, yabajijwe idini yabatirijwemo, ariko igisubizo cyatanzwe kirashimishije.

Ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 260, nyuma y’iminsi 19 abatirijwe mu mazi menshi akerekana ko abaye Umukristo kandi ko agiye kujya akora ibikorwa byiza bizandikwa mu gitabo cy’ubugingo mu ijuru nk’uko yabitangaje, Dj Brianne yashyizeho amafoto atandukanye agaragaza inda, bituma bamwe bamwibazaho ibibazo byinshi.

Hari uwabajije niba koko uwo abona ku ifoto ari Dj Brianne wabatirijwe mu mazi menshi, cyangwa niba ari impanga ye, wenda akaba yabitiranyije. Undi we yamubajije idini yabatirijwemo, ariko yahawe igisubizo cyiza kandi gitangaje.

Yabajije ati: "Harya wabatijwe mu rihe dini?" Uwamusubije mu gisubizo cyakunzwe na benshi agira ati: "Bibiliya igira iti ’mugende mwigishe ubutumwa bwiza, abemera bakizera ko Yesu Kristo ari Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo mubabatize."

Nyuma yo kwifashisha aya magambo aboneka muri Matayo 28: 19 yagize icyo ayavugaho abihuza n’ikibazo cyari kibajijwe agira ati: "Ku bw’ibyo rero nta dini rizajya mu ijuru, ni umuntu ku giti cye."

Yaburiye uwabajije iki kibazo amusaba kureka gucira imanza Dj Brianne kuko ngo na we ari icyaremwe gishya kandi ko akwiriye ijuru. "Ntumucire urubanza, ni icyaremwe gishya kandi akwiriye ijuru." Yakomeje amubwira ko ikizajyana abantu mu ijuru ari ukwizera bafite, uko kwizera na Brianne akaba agufite.

"Tuzajyanwa mu ijuru no kwizera uwo Mwami w’abami, ku bw’ibyo rero usome Bibiliya muvandimwe wange, n’imirimo akora irabimwemerera, usibye ko imirimo atari yo izatujyana mu ijuru, kuko kamere muntu ihora ari mbi, nta cyiza cyayivamo uretse kwizera Kristo."

Icyakora nanone, nubwo abantu bibajije ku kuba Dj Brianne acyambara nk’uko yambaraga mbere yo kubatizwa, we ubwe yasobanuye ko icy’ingenzi ari uguhindura imyifatire. Ku bamubaza niba koko azahinduka, dore ko yanishushanyijeho kandi aho yabatirijwe bidakundwa, yabasubije agira ati: “Inzoga zo nari naraziretse kera, na ho iby’umubiri inyuma byo sinabihindura."

Yongeyeho ati: "Tatuwaje ntizavaho ngo ni uko mvuye mu mazi, ahubwo ikigomba guhinduka ni uko nabagaho. Hari ibyo umuntu aba yarakoze kubera kutamenya, ibyo rero aho kumbera inzitizi bizambera ubuhamya.”

Yongeyeho ko amashanete yo atazayakuramo, kandi biragaragara ko n’uko yirimbisha atabihinduye, cyane ko yambara ibijyanye n’akazi ko kuvanga imiziki akora. Ni umukobwa wavukiye mu muryango w’Abakristo nubwo yatinze kubatizwa, ariko nk’uko abivuga yari yanze kubatizwa atazi impamvu yabyo.

Agendera ku cyanditswe kigira kiti: "Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.

“Dore abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka. Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho, kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’"-Yesaya 41: 10-13

Dj Brianne yabatijwe ku Cyumweru tariki 09 Kamena 2024, ku rusengero rwa Elanayo Pentecost Blessing, mu muhango wo kubatiza Abakristo bashya, mu gikorwa cyayobowe na Rev Prophet Ernest Nyirindekwe.

Yambara imyenda ihuje n’akazi k’ubu Dj akora, kandi ukwizera aragufite

Ku rusengero rwa Elanayo Pentecost Blessing

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.