× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese Umurokore akwiriye kwambara pasure? Igisubizo cya Pasiteri

Category: Fashion  »  5 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ese Umurokore akwiriye kwambara pasure? Igisubizo cya Pasiteri

Umupasiteri wo mu itorero rya ADEPR yatangaje uko abona ibyo kwambara amajipo asatuye ku mpande bakunze kwita aya pasure (kupasuka ni Igiswayile bisobanura gucika).

Itorero rya ADEPR ntiryemerera abayoboke baryo babarirwa muri miriyoni eshatu, ni ukuvuga abayoboke b’abagore babarirwa muri 70 ku ijana by’abagize iri torero kwambara utwenda tugufi, cyangwa amapantalo.

Ibi bituma bamwe mu bakobwa b’Abarokore bahitamo kwambara uko itorero ribitegeka, bakambara amajipo n’amakanzu maremare, ariko aho Satani amariye gukaza umurego nk’uko uyu mupasiteri yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Ayaloni TV, bamwe muri bo bakishinga abakobwa b’isi (abatagendera ku mahame nk’ay’Abarokore) bakambara pasure bitwaje ko ari iyo kubafasha gutambuka neza.

Yatangaje ko Umwuka Wera atabyemera mu magambo ye agira ati: “Umwuka yanga ko Abarokore ba gitsina gore bambara pasure uko yaba ingana kose.” Impamvu atanga nta yindi, ni iy’uko zibyutsa irari ry’ibitsina ku bagabo, zikababera igisitaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

“Kubera iki? Iyo wambaye pasure ukajya mu muhanda, ugenda ufungura irido uyifunga.” Uku gufungura irido ni mu buryo bw’uko aho wasaturiye (aho pasure inyura) haba hashobora gutwarwa n’umuyaga mu buryo bworoshye, umubiri w’uyambaye ukajya hanze.

Yakomeje abivugaho anitangaho ingero z’ingaruka zishobora kuba ku bagabo agira ati: “Reka mbivuge nk’umugabo. Wowe wibwira ko ari ukugira ngo itagufata (abagore mujya munatubeshya ngo buriya iyo idapasuye yadufata), ariko se ko mutazambaye ntimugenda?

Noneho iyo ugenda igenda yifungura yifunga, wa mugabo uri inyuma yawe agahita agira amatsiko yo kureba hano, areba ha handi ifunguye, ari na yo mpamvu muri Kigali abagabo tutazagenda turaramye (ngo ni ukugira ngo tutabareba) imodoka zatugonga.

Ariko bizakubera icyaha nurebaho ku ncuro ya kabiri, kuko n’ubundi ntuzabuza abantu kwambara nabi mbabwize ukuri nubwo byagenda bite. Nubona irido ifunguye incuro ya mbere nta kundi uzabigenza uzareba, ariko uzirinde kureba ku ncuro ya kabiri. Ndabibwira abagabo.”

Yahanuye abagore b’Abakristto by’umwihariko abo muri ADEPR asengeramo, abasaba kwirinda kubera abandi igisitaza Bambara pasure.

Pasiteri yemeza ko uko pasure yaba ingana kose kuyambara bitemewe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.