× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uburyo bwiza bwo kubana n’abanzi bawe - Pastor Christian Gisanura

Category: Sermons  »  1 month ago »  Sarah Umutoni

Uburyo bwiza bwo kubana n'abanzi bawe - Pastor Christian Gisanura

Umwanzi wawe nasonza umugaburire, Nagira inyota umuhe amazi yo kunywa, Kuko uzaba urunze amakara yaka ku mutwe we, Kandi Uwiteka azakugororera. (Imigani 25:21;22).

Iki cyanditswe kiratwereka uburyo bwiza bwo kubana n’umwanzi wawe mu mahoro. Uwo azi ko ubizi ko muri abanzi, mbese ntacyiza agutezeho, cyeretse ikibi nk’uko nawe akikwifuriza.

Icyo wakora:

1.Gabanya urwango ku ruhande rwawe, ariko udakuyeho ukwirinda. Impamvu ni uko iyo urwango rubaye rwinshi, ubwenge buraganuka.

2.Tekereza icyiza wamukorera, kitagaragara nka ruswa cyangwa ukwigura kubera kumutinya

3.Tekereza icyo yaba akeneye, akaba adafite uko yakigusaba kuko azi ko wamwumvira ubusa

4.Ukimukorere, udafite amagambo menshi wongeraho, n’ubwo waba urimo gushya mu mutima imbere, ariko we azaba arimo gushya mu mutwe imbere, atumva ukuntu wamutabara.

5.Ikibazo yari afite n’igisa nk’igicogoye, uzamubaze niba hari ikindi wamufasha. Azisubiraho, asange ari kurwana n’uwo batangana. Azagenda acogora, ashake inzira z’ubwiyunge.

Ndabizi ko hariho abantu b’intagondwa, satani yatwaye imitima. Gusa wibuke ko utabikora ngo wirinde abanzi, ahubwo ubikora usohoza icyo Imana ishaka. Icyo gihe uzaba wayizanye mu rugamba. Ikirenze ubushobozi bwawe, izacyikorera.

Ubwawe ntabwo uzabishobora, ukeneye Yesu aganze umutima n’ibitekerezo byawe. Bivuze ko wabikora unasenga, umusaruro uzagutungura.

Shalom, Pastor Christian Gisanura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.