Pawulo yigishaga Ubuntu agamije kubwira abantu urukundo ruhebuje Imana yakunze inyoko muntu ibinyujije muri Yesu Kristo. Bene ubu buntu butwigisha kureka kutubaha Imana no kwirinda
(Tito 2:11-12& Abaroma 6:1-16).
Mugihe Ubuntu buri kwigishwa muri iyi minsi intego nyamukuru ari ukubwira abantu ko bababariwe ibyaha bakoze, bakora ndetse n’ibyo bazakora; Kwereka abantu ko ibyaha ntacyo bitwaye Imana, kwereka abantu ko gukora neza kwawe ntacyo kumariye Imana, ko kandi gukora nabi kwawe ntacyo kuyitwaye.bati umunyetiyopiya ntiyahindura ibara ry’uruhu rwe.
Ubuntu Pawulo yigishaga yigishagamo
1.Kwizera
2. Gukiranuka
3. Kubaha Imana
4. Kwirinda
Ubuntu buri kwigishwa na benshi
1. Kwizera gusa: Abigisha babwo bagaragaza ko kwizera gusa ko Yesu Kristo yapfuye bihagije, mbese ko ibyo bindi nta mumaro. Hari n’abo numvise badatinya kukubwira ko nta byaha bikiba mu isi, ko ibyo twakora byose Imana itabibona ko isi ikingirijwe amaraso ya Yesu Kristo (Rideau) bigatuma Imana itabona ibibera mu isi, cyangwa se ko byose yabyejeje.
Nagirango mbibutse ko bene ubu buntu butanga umudendezo wo gukora ibyaha bwigeze gucamo itorero rya mbere ibice (hagati y’umwaka wa 45-50 mu Bakorinto).
Ni byo byatumye Pawulo yandika ziriya nyandiko 2 kuko byari bigeze aho umuntu adatinya kuryamana na mwene se yitwaje ko Imana yatanze umudendezo wo gukora ibyaha (1 Kor 5:1-8)
Bene data, sinshaka ko mutamenya Ubuntu bw’Imana, ahubwo nagira ngo musobanukirwe Ubuntu ubwo ari bwo. Twahawe agakiza nta giciro dutanze, ariko ntabwo twahawe uburenganzira bwo gukora ibyaha.
Murakoze, yari Mwene so Ev. Frodouard