Kabarisa Steven, ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukiri kuzamuka, waciye mu bigeragezo byinshi, ariko akabyinjiza mu mpano ye y’umuziki n’ubutumwa bwo guhindura ubuzima bwa benshi.
Mu rugendo rw’ubuzima rwuzuyemo ibigeragezo ariko n’icyizere gikomeye, Kabarisa Steven ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda wagaragaje ko ubumuga budashobora kuba imbogamizi ku mpano n’inzozi z’umuntu.
Uyu muhanzi ufite ibihangano bine, bibiri bifite amashusho (videwo) n’ibindi bibiri by’amajwi gusa (audio), avuga ko ubuzima bwe bwose bwubakiye ku mpano yaje kumuvukamo no kumukomeza mu bihe bikomeye.
Yavuze ko urukundo rw’umuziki rwatangiye akiri muto, ubwo ababyeyi be bajyaga mu mirimo y’ubuhinzi agasigara mu rugo yumva radiyo. Aho ni ho yatangiye gukurana inyota yo gukunda indirimbo n’umuziki.
Aganira na Paradise yagize ati: “Akenshi iyo ababyeyi bagendaga bagiye guhinga mu murima, nasigaraga mu rugo numva radiyo, bituma nkura nkunda indirimbo.”
Nyuma y’aho, ubuzima bwe bwarushijeho gutera intambwe ubwo yatangiraga ishuri, aho yitabiraga amarushanwa yo kuririmba mu bana. Aho ngo ni ho yatangiye kwigaragariza, akerekana impano idasanzwe, agatangira gutsinda amarushanwa no guhagararira ikigo cye, bikarangira anageze ku rwego rwo gutsinda mu rwego rwa diyosezi.
Muri icyo gihe ni bwo yagize amahirwe yo kuganira n’umuvandimwe we witwa Peter, wamwemereye kumufasha gutangira urugendo rwo gukora umuziki.
Uretse umuziki, Kabarisa Steven anavuga ko afite ubuhanga mu gukina filime, aho yakinnye muri Ganza Films, bikamufasha kwagura impano ye mu buryo burenze bumwe.
Ubuzima bwe bw’amateka y’uburwayi no kudacika intege
Inkuru ya Kabarisa Steven w’imyaka 25, igaruka cyane ku rugendo rwe rw’ubuzima bwuzuyemo ibigeragezo by’uburwayi n’ubumuga yavukanye.
Uyu musore wavukiye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama, yavuze ko igihe cyo kuvuka kwe cyari kigoye, aho abaganga bakekaga ko ubuzima bwe buri mu kaga, bafite impungenge ko yashoboraga kuvuka atari muzima, bakagerageza gutabara umubyeyi ari we. Nubwo byari bimeze bityo, yaje kuvuka ari muzima, nubwo yari umwana ufite intege nke cyane.
Mama we yamujyanye muri Kiliziya Gatolika, aho asengera kugeza ubu, aramubatirisha, kubera ko atari afite icyizere cy’uko azakomeza kubaho. Ageze ku myaka ibiri, ni bwo byagaragaye ko afite ubumuga bwatumaga atabasha kwicara cyangwa gukambakamba nk’abandi bana.
Yamaze imyaka myinshi ari kwivuza, aho avuga ko yamaze hafi imyaka 12–13 ku Bitaro bya Gahini, mbere yo gusubira mu rugo. Yabwiye Paradise ati: “Ku myaka 2 nari mfite intege nke cyane, ntashobora kwicara, ijosi ridafata, ntandukanye n’abandi bana bo muri icyo kigero.”
Nyuma y’iyo myaka, yaje gutangira kwiga afite imyaka 13, ari na bwo impano ye yo kuririmba yatangiye kugaragara mu buryo bweruye, bikamufasha no kwinjira mu ruganda rwa filime.
Indirimbo ze n’ubutumwa zitanga
Kabarisa Steven afite indirimbo zitandukanye zirimo ubutumwa bukomeye ku buzima, ku muryango no ku mibanire y’abantu n’Imana.
Indirimbo ye ya mbere yise “Igitabo” igaruka ku butumwa bw’umubyeyi uha umwana we impanuro. Umubyeyi aba ari mu bihe bikomeye byo gupfa.
Nyuma yakoze “Agatonyanga”, indirimbo iganira ku kibazo cy’abakobwa bashobora gutwara inda bakiri bato, igamije kubasaba kwirinda ibishuko bibabuza kugera ku ntego zabo.
Indirimbo ye aheruka kwitaho cyane yitwa “Shimwa Mana”, ari na yo afata nk’itangiriro ry’umurongo mushya w’ubuzima bwe bwa Gospel. Yagize ati: “Shimwa Mana ni indirimbo ivuga ubuzima mpamo naciyemo kuva mvutse kugeza ubu… ni yo mfata nk’umusingi wo gutangira umurongo wo kuramya no guhimbaza Imana.”
Yongeraho ko intego ye ari ugukomeza gutanga ubutumwa buhumuriza abantu, bubaha icyizere cy’ahazaza binyuze mu kwizera Imana.
Ubumuga bwe n’ubutumwa ku babyeyi
Kabarisa Steven avuga ko nubwo afite ubumuga, yateye intambwe ikomeye mu kwiyitaho no kwigira, kuko ubu ashobora kwicara, kwiyitaho, gukora isuku no gukora imirimo yoroheje y’amaboko.
Asanga ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bakwiriye kubitaho hakiri kare kugira ngo bifashe mu iterambere ryabo. Ati: “Iyo ababyeyi batabifatirana nkiri muto, mba mpora ndyamye hasi nta cyo nimariye, ariko ubu mbasha kwiyicaza mu kagare, kwikarabya no kwimesera.”
Inzozi n’ejo hazaza
Uyu muhanzi afite inzozi zo gushinga umuryango utegamiye kuri Leta uzafasha abana bafite ubumuga, ndetse no kubaka ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa bifasha abatishoboye.
Avuga ko yifuza kuba umuhanzi ukomeye uzagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda na Afurika muri rusange, binyuze mu mpano ye no mu bikorwa by’ubufasha.
Ubutumwa atanga
Kabarisa Steven ashimangira ko umuntu atagomba kureka ibibazo by’ubuzima ngo bimubuze kugera ku nzozi ze. Avuga ko impano, kwizera no kudacika intege ari byo byamufashije kugera aho ari uyu munsi.
Yongeraho ko abantu bashaka kumenya ibikorwa bye bamubona ku mbuga nkoranyambaga ze, aho akomeje gusangiza isi ubutumwa bwe bwuzuye icyizere, imbaraga n’urukundo. Kuri Instagram yitwa _steven___9, no ku zindi mbuga nka Facebook na TikTok.
Kumugeraho byoroshye, ni ukumwandikira cyangwa kumuhamagara kuri nimero ye ihora ku murongo ya +250786039043
Inkuru ya Kabarisa Steven n’rugendo rw’ubuzima bwe yagerageje kuyikubira mu ndirimbo Shimwa Mana. Yirebe kuri YouTube