Umusore uzwi nka Nipo Simple w’i Burundi ufite ubumuga bw’ingingo, yakoze ubukwe bw’agatangaza mu mpera z’iki cyumweru. Ni ubukwe bwakoze benshi ku mitima bunaba gihamya y’uko urukundo rw’ukuri ruhari.
Urukundo rwa Nipo Simple na Samia ruvugishije abantu benshi nyuma y’uko hasohokeye amafoto yerekana uyu musore w’i Burundi avuye gusaba no gukwa umukunzi we Samia. Aya mafoto yasohotse kuwa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.
Nipo Simple na Samia bamaze kwemererwa n’ababyeyi kuzabana nk’umugabo n’umugore. Ni mu muhango wabereye mu ntara ya Gitega, muri komine Bugendana. Gusezerana imbere y’Imana n’indi mihango y’ubukwe bwabo, bizaba umwaka utaha 2023.
Bamwe mu Barundi bakoresha imbuga nkoranyambaga ziganjemo Facebook, bavuze ko ubukwe bwa Nipo Simple na Samia ari gihamya y’uko urukundo nyarwo rugihari. Babifurije kuzarambana. Umwe ati "Icyo Imana ifatanyije ntawugitandukanya". Jaffarido_el_maestro yanditse kuri Instagram ati "Wow Imana yonyine ibashoboze ni ukuri nta handi ndabibona".
Akeza.net yanditse ko uyu musore asanzwe akunzwe cyane i Burundi ndetse agatangarirwa na benshi. Benshi bamufatiraho icyitegererezo mu buzima bwa buri munsi, ibi akaba abifashwamo n’umuryango yise Fondation Ngoga.
N’ubwo uyu musore yavukanye ubumuga bw’ingingo, hari byinshi ashoboye nko kuririmba. Umuziki yawutanguye afite imyaka 13. Nk’uko abyivugira, indirimbo ye ya mbere yakunzwe cyane, yakozwe na Master Land.
Urukundo rwabo ruragurumana